U Rwanda,Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byemeranyije ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Trump.
Byitezwe ko aya masezerano azashyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi.
Ni nyuma y’uko tariki 25 Mata 2025 impande zombi zibifashijwemo na leta zunze ubumwe za Amerika zasinye amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC na Mugenzi wabo wa Amerika, Marco Rubio, wari umuhuza.
Iyo nyandiko yiswe ‘Declaration of Principles’, igizwe n’ingingo esheshatu, zirimo irebana no kubaha Ubusigire bwa buri Gihugu n’imiyoborere yacyo (Souvereignty, Territory Integrity, and Governance), impungenge mu by’umutekano (Security Concerns), ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu mu karere (Regional Economic Integration Framework).
Hari kandi ingingo irebana no gucyura abakuwe mu byabo muri DRC ndetse n’abahunze Igihugu (Return of IDPS and Refugees), ibirebana n’ingabo za MONUSCO n’iz’akarere (MONUSCO and Regional Forces and Mechanisms), ndetse n’ibijyanye n’ubwumvikane bw’amahoro (Peace Agreement).
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yatangaje ko none kuri uyu wa Gatanu, ari bwo impande zirebwa n’aya masezerano, zigomba gutanga imbanzirizamushinga y’aya masezerano, ubundi akazasinywa mu kwezi gutaha.
Yagize ati “Yego ni byo twumvikanyeho. Amasezerano y’ibanze kuri uyu wa Gatanu, gusinya muri Kamena muri White House.”
Amakuru avuga ko nihamara gutangwa inyandiko zikubiyemo imbanzirizamushinga z’aya masezera, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azongera ahure na bagenzi be, Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo hasuzumwe hanemezwe iyi mbanzirizamushinga.
Nanone kandi ku wa Gatatu w’iki cyumweru, intuma zoherejwe n’u Rwanda, DRC, zahuriye i Doha muri Qatar n’iziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bufaransa, ndetse no muri Togo nk’Igihugu cyahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.