U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze gushyikiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika umushinga w’amasezerano y’amahoro.
Byemejwe n’umujyanama wa perezida Trump mu butumwa yanyujije kurubuga nkoranyambaga rwa X ashima intambe nziza ibi bihugu byombi bimaze kugeraho.
Massad Boulos yagize ati “iyi ni intambwe ikomeye ku kuzuza ibyo biyemeje mu mu mirongo migari impande zombi ziheruka gusinya, kandi ndizera ko bakomeje kwiyemeza kugera ku mahoro.
Biteganyijwe ko hagati muri uku kwezi abashinzwe ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bahura na mugenzi wabo Marco Rubio wa Amerika kugira ngo bahurize hamwe inyandiko y’ibizaba bigize amasezerano y’amahoro.
Inyandiko z’umushinga w’amahoro zatanzwe na buri ruhande ukubiyemo ibyo buri ruhande rwifuza mu kugira ngo amahoro arambye aboneke.
DRCishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice bitandukanye mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ndetse n’imirwa mikuru y’izi ntara, Goma na Bukavu, ibirego ruhakana.
U Rwanda narwo rushinja DRC gufatanya n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.
Amerika ivuga ko izi mpande zombi nizigera ku masezerano y’amahoro azakurikirwa n’ayi shoramari rya miliyari z’amadorari za kompanyi z’Abanyamerika mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo n’u Rwanda.