BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda na DRC  bakomeje ibiganiro i Doha

U Rwanda na DRC  bakomeje ibiganiro i Doha

sam
Last updated: May 1, 2025 8:37 am
sam
Share
SHARE

Intumwa z’u Rwanda , Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , Leta Zunze Ubumwe za America, iza leta y’u Bufaransa  na Togo, ku wa 30 Mata 2025 zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko abitabiriye ibi biganiro bemeranyije ko impamvu muzi zateye amakimbirane mu karere zikwiye gukemuka binyuze mu biganiro, kandi ko hakenewe igisubizo kidatinze.

Yagize ati “Ababyitabiriye bemeranyije gukemura impamvu muzi z’ibibazo bikomeje n’ibibangamira amahoro arambye, binyuze mu biganiro. Bashimangiye ko impande zifitanye amakimbirane zigomba kuyakemura nta gukererwa.”

Rwanda rwahagarariwe n’umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen. Patrick Karurerwa, n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitabiriye ibi biganiro, zihagarariwe n’umujyanama wazo ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos. Harimo kandi uhagarariye Togo n’u Bufaransa na Qatar yabiteguye.

Tariki ya 25 Mata, Amerika yafashije u Rwanda na RDC gusinya amasezerano agena amahame aganisha akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro arambye, iteguza ko mu gihe cya vuba amahoro azaboneka.

U Rwanda na RDC byasabwe gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025 kugira ngo usuzumwe n’impande zombi.

Amerika yagaragaje ko abahagarariye ibi bihugu mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ifashe ibihugu byombi gukemura ingingo bitumvikanaho mu mushinga w’amasezerano y’amahoro.

 

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?