BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda na Barbados basinyanye amasezerano y’ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Barbados basinyanye amasezerano y’ingendo zo mu kirere

admin
Last updated: November 9, 2022 2:00 pm
admin
Share
SHARE

U Rwanda rwasinyanye na Barbados amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere yitezweho korohereza sosiyete ya Rwandair gukorera ingendo zo mu kirere muri iki gihugu.

Minisitiri Dr Nsabimana na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Barbados Kerrie D. Symmonds basinya aya masezerano

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Ugushyingo 2022, aho ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Ernest Nsabimana nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yavuze ko ari intambwe nziza itewe mu koroshya ubuhahirane n’imigenderanire biciye mu ngendo zo mu kirere.

Yagize ati “Aya masezerano y’imikoranire mu ngendo zo mu kirere twasinye, agiye gufungura ikirere hagati y’ibihugu byombi kandi akoroshya urujya n’uruza rw’abantu, serivise ndetse bikazana n’amahirwe mashya y’imirimo ku baturage bacu.”

Minisitiri Dr Nsabimana yagaragaje ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano y’imikoranire mu ngendo zo mu kirere, u Rwanda rugiye kureba uko indege za Rwandair zatangira gukorera ingendo muri Barbados.

Ku ruhande rwa Barbados, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubabanyi n’amahanga  n’Ubucuruzi mpuzamahanga,  Kerrie D. Symmonds, washimangiye ko bifuza kubona vuba Rwandair ikorera ingendo muri Barbados.

Ni amasezerano ari mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda yo kuba igicumbi mu guteza imbere ingendo zo mu kirere ku Isi.

Uretse aya masezerano mu by’ingendo zo mu kirere, u Rwanda na Barbados basinye andi masezerano mu bijyanye no guteza imbere siporo cyane cyane mu mukino wa Road Tennis, aho Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yagaragaje ko bagiye gutangiza uyu mukino kuko Barbados ifite inzobere muri wo.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutegurwa ahantu hatatu mu mujyi wa Kigali, ku buryo hazajya hakinirwa uyu mukino wa Road Tennis.

U Rwanda na Barbados bashyize umukono ku masezerano mu by’ingendo zo mu kirere

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Kurazikubone Jean says:
    November 9, 2022 at 5:59 pm

    Nonese RWANDAIR yabura guhomba ite isinya amasezerano nk’aya?

    Reply
    • mahoro jack says:
      November 10, 2022 at 9:06 am

      Nibura se tubwire ayo yasinya ikunguka Bamenya we!

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?