BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda na Amerika ntibumva kimwe umuzi w’ibibazo bya Congo na M23

U Rwanda na Amerika ntibumva kimwe umuzi w’ibibazo bya Congo na M23

admin
Last updated: December 6, 2022 7:32 am
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yemeje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony Blinken, ashimangira ko habayeho kutumva kimwe ibibazo biri muri Congo.

Mu biganiro bya Perezida Kagame na Blinken habayeho kutumva

Ibiganiro bya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken byabaye mu gihe hari umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo.

U Rwanda rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe rwo rushinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Antony Blinken avuga ku biganiro by’ingirakamaro yari yagiranye na Perezida Kagame, yavuze ko yasabye u Rwanda kubaha ibyavuye mu biganiro bya Luanda harimo no guhagarika ubufasha ruha M23.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yavuze ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony Blinken ariko habayeho kutumva kimwe umuzi w’ikibazo.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko amahanga akomeje gufata umurongo utari wo ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara inshingano zikwiye kubazwa uwo zireba.

Yagize ati “Uburyo butaribwo imiryango mpuzamahanga ikomeje gufatamo ikibazo nibwo bugikomeza, igisubizo kirambye gikeneye ko inshingano zibazwa abo zireba.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko hakwiye kwita ku mikoranire ya guverinoma ya Congo n’izindi nzego zitera inkunga umutwe wa FDLR, ndetse amahanga uburyo yigaragaza mu bibazo by’Akarere n’umugane biri mu bituma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabazwa ibiri mu ntambwe ziba zatewe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yongeye gushimangira ko M23 idakwiye kuringanizwa n’u Rwanda, kandi aho abandi bazakomeza guhunza amaso ku mutekano w’u Rwanda, rwo rutazarebera.

Ati“M23 ntabwo ikwiye kuringanizwa n’u Rwanda. Ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura. Impungenge z’umutekano ku Rwanda zikeneye gukemurwa, kandi aho abandi bazumva bitabareba, u Rwanda ruzakomeza kubyikorera.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntihwema gushinja u Rwanda nk’umuzi w’ibibazo ifite biterwa n’umutwe wa M23, kugeza naho iki gihugu kivuga ko cyatewe n’u Rwanda runyuze muri M23.

Gusa u Rwanda ruhora rwibutsa ko ibibazo bya Congo rutagomba kubibazwa, aho iki gihugu gikwiye kwicara kikita ku bibazo gifite cyane cyane ibiterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwacyo.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • mahoro jack says:
    December 6, 2022 at 8:12 am

    Blinken we ntitwabyumva kimwe kandi twaramwimye wa mubiligi wo mu Ruhango! Bene rugigana bibwira ko nta munyafrica ugira ubwenge, kandi niyo hishwe abirabura igihumbi kuri bo si ikibazo igihe cyose nta mwera urimo. Nicyo abanyafrica twananiwe kumva, tugahora tujya kubaririra ngo nibaze kudutabara turi kuryana.

    Reply
  • gataza says:
    December 6, 2022 at 10:07 am

    Amerika nicyo gihugu gishoza intambara kurusha ibindi bihugu.Yateye Irak,Grenada,Afghanistan,Panama,Syria,Korea,Vietnam,Japan,etc…Nicyo gihugu rukumbi cyishe abantu ibihumbi n’ibihumbi gikoresheje atomic bombs muli 1945.Benshi bibeshya ko Imana ikunda intambara,bakitwaza ko yashyigikiye abami nka Dawudi mu ntambara.Impamvu yabikoze,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Soma Gutegeka 20:17,18.Bitandukanye n’Intambara z’iki gihe.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana” gusa.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Imana ibuza abakristu nyakuli KURWANA.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ikavuga ko izica abantu bose barwana nkuko Matayo 26:52 havuga.It is a matter of time.

    Reply
  • gataza says:
    December 6, 2022 at 10:39 am

    Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye abami nka David mu ntambara.Nkuko bible ivuga,impamvu Imana yabikoze,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Soma Gutegeka 20:17,18.Bitandukanye n’Intambara z’iki gihe.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana” gusa.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ikavuga ko (ku munsi w’imperuka) izica abantu bose barwana nkuko Matayo 26:52 habyerekana.Abakristu nyakuli,birinda ikintu cyose Imana itubuza,harimo no kurwana.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abandi bararwanye,ariko Abakristu bahungira ahitwaga i Pella.

    Reply
  • gatete says:
    December 6, 2022 at 12:28 pm

    urwanda rwaretse igihugu cyabandi rukita kubaturage barwo bugarijwe nubukene bivuye kumategeko akarishye nimisolo myinshi kariyompamvu uzasanga abanyarwanda bicuruza mubihugu bidukikije

    Reply
    • Gateriso says:
      December 7, 2022 at 11:56 am

      Nizere ko uyu wiyita Gatete ari mu zatsinzwe.
      U Rwnda warubonye muri Congo? Abantu bigize ba bamenya kandi nta kimenyetso nashingiyeho.
      Niba kandi twaba turi i Kongo, Amerika ntabeo twakumva ibintu kwmwe kuko itariyo yatewe.
      Ariko uwayibaza icyatumye itera Afghanistan na Irak ndetse na Syria yabuga ko yari ugiye gukora iki?
      Kuki yo yihaye uburenganzira bwo guhiga alkaida naho twebwe tukabuzwa kwihanira alkaida yacu?

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?