BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda ana Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

U Rwanda ana Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

sam
Last updated: June 5, 2025 7:03 am
sam
Share
SHARE

U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, azarushaho gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibi bihugu mbyombi.

Amasezerano yashyizweho umukono agamije ubufatanye mu nzego zirimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bari kumwe n’abakuru b’ibihugu byabo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano afungura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya vuba u Rwanda ruzafungura ambasade muri iki gihugu, mu gihe Algeria yo yari isanzwe ifite Ambasade i Kigali kuva mu 2023.

Perezida Kagame yageze muri Algera ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.

Muri uru ruzinduko kandi umukuru w’igihugu yanasuye ishuri rya ENSIA, rizwi cyane mu kwigisha uburezi, ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya mu mikoreshereze y’ubwenge buhangano, ryigamo n’Abanyarwanda 5, biga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ibigendanye n’ubwenge buhangano (AI).

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, watangiye mu myaka yashize ariko ukomezwa n’uruzinduko Perezida wa Kagame yagiriyeyo mu 2015, ndetse n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye tariki ya 09 z’ukwa 12 mu 2024, ubwo bari i Nouakchott muri Mauritania ahabereye inama Nyafurika ku burezi no guhanga imirimo mu rubyiruko.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Aligerie

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?