U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, azarushaho gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibi bihugu mbyombi.
Amasezerano yashyizweho umukono agamije ubufatanye mu nzego zirimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bari kumwe n’abakuru b’ibihugu byabo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano afungura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya vuba u Rwanda ruzafungura ambasade muri iki gihugu, mu gihe Algeria yo yari isanzwe ifite Ambasade i Kigali kuva mu 2023.
Perezida Kagame yageze muri Algera ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.
Muri uru ruzinduko kandi umukuru w’igihugu yanasuye ishuri rya ENSIA, rizwi cyane mu kwigisha uburezi, ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya mu mikoreshereze y’ubwenge buhangano, ryigamo n’Abanyarwanda 5, biga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ibigendanye n’ubwenge buhangano (AI).
U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, watangiye mu myaka yashize ariko ukomezwa n’uruzinduko Perezida wa Kagame yagiriyeyo mu 2015, ndetse n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye tariki ya 09 z’ukwa 12 mu 2024, ubwo bari i Nouakchott muri Mauritania ahabereye inama Nyafurika ku burezi no guhanga imirimo mu rubyiruko.