BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > U Burusiya ntibuzakina imikino ya EURO

U Burusiya ntibuzakina imikino ya EURO

admin
Last updated: September 21, 2022 11:49 am
admin
Share
SHARE

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi [UEFA], ryakuye igihugu cy’u Russia mu bizakina amarushanwa ya EURO 2024.

U Burusiya ntibuzakina imikino ya EURO 2024

Ibi byatangajwe kuwa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’intambara u Burusiya bwashoye mu gihugu cya Ukraine guhera muri Gashyantare uyu mwaka.

Uretse kuba iki gihugu kitazitabira imikino ya EURO ya 2024, n’amakipe yaho ntabwo yemerewe gukina imikino yose itegurwa na UEFA, irimo UEFA Champions League, EUROPA League na EUROPA Conference League.

Biteganyijwe ko imikino yo gushaka itike yo kuzakina EURO 2024, izabera mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt.

UEFA yatangaje ko ibihugu biri ku ruhande rw’u Burusiya nka Belarus byo bizitabira tombola ya Euro 2024 izabera mu Budage nta nkomyi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, u Burusiya bwari bwajuririye icyemezo bwafatiwe ariko Urukiko rwa Siporo rutesha agaciro ubujurire bwarwo.

Itangazo rya UEFA ryo ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ni ryo ryemeje ko iki gihugu kitazitabira Euro iteganyijwe mu myaka ibiri iri imbere.

Icyemezo cyo gukura u Burusiya muri Euro 2024, cyatangajwe nyuma y’uko UEFA yihanangirije Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ukraine, Oleksandr Petrakov, watangaje ko yifuza kurasa ku basirikare b’Abarusiya binjiye muri Kyiv.

Muri Mata 2022, Petrakov w’imyaka 65 yabwiye Guardian ko nibagera muri Kyiv, nzafata imbunda ndinde umujyi wanjye. Ntekereza ko nakwegezayo abanzi babiri cyangwa batatu.’’

Aya magambo yatumye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Burusiya ryandikira UEFA rirega Petrakov ko yakoze ivangura ku gihugu ribarizwamo ndetse risaba ko ahanwa kuko yananiwe kutabogama mu bijyanye na politiki.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko mu butumwa bwanyujijwe kuri Facebook, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ukraine, Andrii Pavelko, yanditse ko UEFA yihanangirije Petrakov ikanamuca amande yoroheje, rikayamwishyurira.

Nyuma yo gukurwamo k’u Burusiya no kuba u Budage bufite itike nk’igihugu kizakira imikino, ibihugu 53 bisigaye bizagabanywa mu matsinda arindwi agizwe n’amakipe atanu n’andi matsinda atatu agizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibihugu 10 bya mbere n’icumi bya kabiri bizakomeza mu cyiciro cya nyuma mu gihe imyanya itatu isigaye izagenwa n’imikino ya kamarampaka izakinwa muri Werurwe 2024.

Imikino yo gushaka itike yo kuzakina EURO 2024 izabera mu Budage

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Niyoyita stiven says:
    September 21, 2022 at 3:03 pm

    I am interested

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?