BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

sam
Last updated: June 12, 2025 3:14 pm
sam
Share
SHARE

Indege ya Air India yo mu bwoko bwa Boeing 787 yarimo abantu 244 yakoze impanuka nyuma y’igihe gito ihagurutse mu Mujyi wa Ahmedabad mu Burengerazuba bw’u Buhinde yerekeza ku kibuga kitwa Gatwick cya London, mu Bwongereza.

Iyo mpanuka yabereye mu gace gatuwe cyane ka Meghani Nagar muri Leta ya Gujarat, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025. Yarimo abagenzi 232 n’abakora mu ndege 12.

Abashinzwe kuzimya umuriro mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Buhinde babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko indege yaguye ku kibuga cy’indege. Amashusho ya mbere yatambutse ku mateleviziyo yu Buhinde yerekanye umwotsi mwinshi w’umukara.

Ubuyobozi bukuru bw’indege za gisivili mu Buhinde bwatangaje ko indege yakoze impanuka nyuma y’iminota mike igihaguruka, ku buryo yagiye hanze y’ikibuga cy’indege.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege mu Buhinde, Ram Mohan Naidu Kinjarapu, yavuze ko yatunguwe kandi ababajwe cyane n’iyi mpanuka.

Ati: “Inzego z’ubutabazi ziriteguye, kandi hashyizweho ingufu zose kugira ngo amakipe y’ubuvuzi yoherezwe vuba aho hantu.”

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho itsinda ry’Igisirikare ryihariye, rishinzwe gukoresha ’drones’ no gukurikirana…

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi…

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca…

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Putin yongeye gukanga amahanga kubera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite

1 Min Read
Mu mahanga

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

2 Min Read
Mu mahanga

Afurika y’Epfo: Imodoka itwara abanyeshuri yatwawe n’umwuzure iburirwa irengero

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yategetse ko Col James Kasule ushinjwa ubujura arekurwa

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?