Ubutabera bw’u Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itsinda ryakoraga iperereza ku byaha ashinjwa birimo n’ibyibasiye ikiremwamuntu mu Ishami ry’Urukiko rw’Akarere ka Paris, ryafashe umwanzuro wo gufunga dosiye y’iperereza kuri uyu mugore. Ni umwanzuro wafashwe ku wa Gatanu.
Uyu mwanzuro ushobora kuzavamo ko mu mezi make ari imbere bizatangazwa ko iperereza kuri Kanziga ryafunzwe burundu. Gusa Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, PNAT, muri Nzeri umwaka ushize, rwari rwasabye Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris, kuburanisha Kanzira ku byaha by’umugambi wo gukora Jenoside. Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo biteganyijwe ko hazigwa kuri icyo kibazo ariko bikorwe mu muhezo.
Ku wa Gatanu, bumwe mu busabe bwari bwatanzwe na PNAT bwateshejwe agaciro, aho abakora iperereza bavuze ko nta bimenyetso bigaragaza umugambi wa Jenoside, cyangwa se bigaragaza ko Kanziga yaba yaremeye ibyo gukora Jenoside.
Abacamanza bigaga kuri iyi dosiye bavuze ko mu gihe ibyo bihuha byakomeza gusakara, bitakoreshwa nta kimenyetso, bongeraho ko n’ubuhamya bwagiye butangwa bugaragaramo ukwivuguruza n’ibinyoma.
Muri Nzeri, abacamanza bari bumvise Kanziga hamwe n’abatangabuhamya, ariko banga kugira undi mwanzuro bafata bitwaje ko ngo igihe gisabwa kugira ngo bagire icyo bakora cyamaze kurenga.
Ku bakora iperereza, ngo Kanziga nta kimenyetso kigaragaza ko ari umuntu wagize uruhare muri Jenoside, ahubwo ngo ni “umuntu wagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba” kandi ko bigoye kugaragaza isano iri hagati y’ubwicanyi bwakozwe mu minsi ya mbere na bamwe mu bari abarinzi ba Perezida Habyarimana n’itegeko bivugwa ko we ubwe yatanze ryo kubukora.
Ubuhamya butandukanye bw’abari baturanye na Kanziga, buvuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Kanziga we ubwe yatanze itegeko ku bari abarinzi b’umugabo we bari mu rugo, ryo kwica Abatutsi bari hafi aho.
Abacamanza bavuze ko nta hantu na hamwe hari imbwirwaruhame ya Kanziga ihembera urwango cyangwa se ihamagarira Jenoside, ndetse nta buhamya buhari bumushinja gukora lisiti z’abatutsi bagomba kwicwa, ndetse ko ngo nta n’ikimenyetso na kimwe gihari kigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu icengezamatwara rwanyuraga kuri RTLM cyangwa se ngo abe yarayiteye inkunga.
Kanziga yari amaze imyaka myinshi akorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa, guhera mu 2008.
Uyu mugore yari mu bagize Akazu, itsinda rigari ryarimo abantu ba hafi ya Habyarimana bagize uruhare mu guhembera no gutegeka ko Abatutsi bicwa. Ni ibirego yahakanye imyaka myinshi.
Yavuye mu Rwanda ajya i Burayi tariki ya 9 Mata 1994, ku busabe bw’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, inshuti ikomeye ya Habyarimana wari umugabo we.
Kuva yagera mu Bufaransa, u Rwanda rwasabye inshuro zitabarika ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku ruhare ashinjwa muri Jenoside cyangwa se ubutabera bw’u Bufaransa bukaba bwamuburanishiriza aho ari ariko ntabwo byigeze bikorwa.
Mu 2008, imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye ikiremwamuntu.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022, PNAT yasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.