BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > “Twirwaneho” y’Abanyamulenge yaneguye ibiganiro yatumiwemo i Nairobi

“Twirwaneho” y’Abanyamulenge yaneguye ibiganiro yatumiwemo i Nairobi

admin
Last updated: December 1, 2022 6:37 pm
admin
Share
SHARE

Umuvugizi w’umutwe w’Abanyamulenge wa “Twirwaneho” yanenze bikomeye ibiganiro by’amahoro bya Nairobi bigamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo, kuko bakomeza kugabwaho ibitero na Mai-Mai na RED Tabara.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC basabye ko imitwe yitwaje intwaro iyishyira hasi

Umuvugizi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, yavuze ko bagihaguruka bajya mu biganiro bahise bagabwaho ibitero n’imwe mu mitwe bari kumwe mu biganiro kandi leta ntigire icyo ikora.

Ku munsi wa mbere w’ibiganiro yagize ati “Twe ntabwo twafashe intwaro tubishaka kandi n’ubu ntituzifite tubishaka, ariko icyatumye tuzifata ntabwo kirarangira, twabasobanuriyeko no kuva badutumiye mu biganiro bya kabiri i Nairobi, umunsi duhaguruka Mai Mai na RED Tabara baraduteye, twaje iwacu hatewe mu karere ka Bijombo, mu misozi ya Mugogo na Kiziba, tuva mu nama twageze mu Minembwe dusanga hatewe naho navuze, twandikiye leta ya Congo, EAC ariko ntakintu na kimwe cyakosowe.”

Yakomeje agira ati “Kuva twava muri iyo nama hashize amezi arenga atatu kandi tumaze kugabwaho ibitero bitabarika ntacyakozwe, niyo mpamvu twababwiye ko kurambika intwaro kuri twe ari ibintu byoroshye ariko twababwiye ko bitaragera kuko icyaduteye kuzifata kigihari.”

Uretse kuba baragabweho ibitero na mbere, Kamasa Ndakize Welcome yavuze bakimara guhaguruka berekeje muri Kenya mu biganiro na leta ya Congo, bagabweho ibitero n’imitwe irimo Mai Mai, ndetse basabye ko iyi mitwe igitera abaturage ikwiye kuvanwa mu biganiro.

Ati “Uyu munsi baduteye muri za Gakangara, Muliza, Biziba, aho hose umwanzi yahateye, twababwiye ko Atari twe twatewe ari EAC kuko niyo ifite mu nshingano ndetse yasuzuguwe n’iyi mitwe, kuba EAC nk’urwego rwatumije inama, abayobozi bahagarariye imitwe bakitaba inama ariko bagasiga bategetse ko abaturage baterwa.”

“Twasabye Uhuru Kenyatta n’abahagarariye Congo ko batwemerera bagasohora mu biganiro abahagarariye iyi mitwe yasuzuguye igatera abaturage mu biganiro hagati, babyumva batabyumva twe twabisabye.”

Kamasa Ndakize Welcome yanahishuye ko hakiri abahagarariye imwe mu mitwe iri mu biganiro na leta ya Congo, bakigaragaza imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Yagize ati “Uyu munsi hari umwe wabajije ikibazo Uhuru Kenyatta ngo ese kuki EAC irimo Abatutsi benshi, bagerageze uko bashoboye babagabanye bazangane n’abandi, iyo umuntu abaza ibibazo nk’ibyo ntabwo aba azi ibyamuzanye… Twe twababwiye ko batagomba kureba ibibazo by’ibindi bihugu, batihereyeho.”

Yavuze ko abanyamulenge n’abandi badakwiye kwitwa abanyarwanda  kandi ari abanye-Congo, avuga ko bidakwiye ko bamburwa uburenganzira ku gihugu cyabo, ndetse ngo bagaragazwe nk’intandaro y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiganiro bigamije gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa Congo biri kubera muri Kenya, mu buhuza bwa Kenya n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi biganiro bikaba biri gufashwamo n’umuhuza wa EAC, Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya.

Muri ibi biganiro, imitwe yitwaje intwaro ikaba isabwa gushyira hasi intwaro, ndetse bagakomeza gufatanya mu rugendo rugamije gushaka amahoro.

Umutwe wa Twirwaneho ukaba warahageze ukerewe, aho byatewe n’uburyo batumiwemo kuko bavuga ko banze ko batumirwa mu buryo budasobanutse.

Umutwe wa Twirwaneho ukaba uvuga ko watumiwe uhamagawe kuri telefone, ndetse bakababwira batinze, gusa bo banze ubwo butumire budasobanutse, basaba ko bandikirwa urwandiko rubatumira kandi bagahabwa kwitegura no gucungirwa umutekano.

Indege z’Umuryango w’Abibumbye zikaba arizo zaje gutwara abahagarariye umutwe wa Twirwaneho, aho bahagarariwe n’abantu umunani. Gusa n’indi mitwe nayo ikaba yarafashijwe kugera muri Kenya mu biganiro na leta ya Congo.

Ibiganiro by’amahoro bya Nairobi byitabiriwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?