Turahirwa Moses yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, aho agiye kuburana ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa yagejewe ku rukiko mu modoka ya RIB, yari arinzwe n’Abapolisi bagera ku munani bari baherekeje imodoka yamuzanye.
Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025 nyuma yo gutabwa muri yombi Ku wa 22 Mata 2025.
Ku rukiko nta bandi bantu bari bahari usibye abanyamakuru nabo batari bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko kuko amasaha yo gufungura atari yakageze.
Hari abanyamakuru bagera kuri batanu, bafatiraga amashusho hanze y’uruzitiro rw’urukiko.
Ubushinjacyaha buratangira busobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we yisobanure ku byo aregwa.
Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.
Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.