BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Tujyane mu rusengero rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga i Kigali

Tujyane mu rusengero rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga i Kigali

admin
Last updated: October 3, 2022 4:29 pm
admin
Share
SHARE

Mu Karere ka Kicukiro hari urusengero ruzamo abantu b’amadini yose rugamije gukura mu bwigunge abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse no kubafasha gusabana n’Imana.

Rumwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rushinga insengero z’abatumva ntibavuge mu Rwanda

Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru mu Karere ka Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).

Iyo ugeze muri urwo rusengero nta rusaku rw’amajwi y’abantu benshi wumva ndetse nta n’amajwi y’ibicurangisho bya muzika.

Iyo bageze mu mwanya wo gusenga bo ntabwo bahumiriza, ahubwo barakanura bakareba amarenga y’uwo bahaye kubasengera, kugira ngo bamenye icyo arimo kuvuga.

Mu gihe cyo kumva Ijambo ry’Imana, bamurika ku rukuta bakoresheje ’projecteur’ inyandiko zigaragaza ibyanditswe muri Bibiliya, hamwe n’ibishushanyo bijyanye na byo, uwigisha akaba ari byo asobanura.

Bavuga ko bahimbaza Imana babyishimiye cyane kandi na bo ubwabo ngo baba bumva banezerewe, n’ubwo nta gicurangisho baba bifashisha.

Uwitwa Umutesi Solange, yabwiye Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko baba bumva indirimbo n’uburyohe bwazo mu mitima yabo.

Ati “Twe dukoresha amarenga, habamo uburyohe bw’indirimbo, habamo kwitonda no kwihuta kwazo, abadafite ubumuga uko baryoherwa ntabwo twabimenya, natwe uko turyoherwa ntibabimenya.”

Mugenzi we witwa Rukundo avuga ko mbere y’uko bihuriza muri Kigali Deaf Fellowship yajyaga guteranira mu Itorero rya ADEPR ariko agataha uko yagiye.

Ati “Najyaga mu rusengero rusanzwe rwa ADEPR nkajyana n’ababyeyi, ariko ngataha uko naje ntacyo numvise, ndetse narabatijwe ariko ntacyo nize.”

Umuyobozi wa Kigali Deaf Fellowship, Joyce Nyiramana, avuga ko yashinze uwo muryango, nyuma yo kubona benshi muri bagenzi be bakeneye imisengere yihariye, ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Asobanura ko kwitabira amateraniro yabo nta kiguzi bisaba ndetse bataka n’amaturo abayoboke babo.

Muri bo hari abashobora gusoma inyandiko zisanzwe zaba izo mu Cyongereza cyangwa mu Kinyarwanda, bakaba ari na bo bifashishwa mu gusemura Bibiliya bayishyira mu marenga.

Uyu muryango washinzwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bishyize hamwe bashinga insengero z’abatumva ntibavuge, hamwe na hamwe mu gihugu, bakaba babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye.

Umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana baba buzuye umunezero
Nyiramana Joyce umuyobozi wa Rwanda Deaf Fellowship
Baba batuje bakurikiye ijambo ry’Imana

IVOMO: Kigali Today

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Anonymous says:
    October 3, 2022 at 5:00 pm

    oooh Imana ibahe umugisha ababitekereje

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?