Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yiteguye guhangana n’abatemera ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo rijyane n’ibihe igihugu cyabo kirimo.
Mu mezi make ashize ni bwo Tshisekedi yeruye ko ashaga guhindura zimwe mu ngingo ziri mu tegeko nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anenga kuba zidashyira imbere abaturage b’iki gihugu.
Ni igitekerezo cyamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Aba bafata iyi ahunda nk’amayeri yo gushaka gukoresha kugira ngo ahindure manda z’abaperezida basanzwe bayobora .
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Moïse Katumbi w’ishyaka Ensemble, Martin Fayulu wa ECIDé, Delly Sesanga wa Envol n’abo mu miryango ya gikirisitu batangiye kwamagana iki gitekerezo, bagaragaza ko guhindura iri tegeko atari cyo cyihutirwa.
Fayulu yagize ati “Félix Tshisekedi ari gukina n’umuriro nk’umwana. Ntabwo tuzamwemerera ko akora ku Itegeko Nshinga. Ntabwo ari ryo ryatumye uduce turenga 115 mu gihugu tugenzurwa n’ingabo zo hanze, kandi si na ryo ryatumye Guverinoma ikoresha nabi amafaranga.”
Katumbi na bagenzi be bagaragaje ko impamvu batemeranya na Perezida Tshisekedi kuri iri vugurura ari uko afite umugambi wo kuyobora manda ya gatatu, mu gihe Itegeko Nshinga risanzwe riteganya ko umuntu atarenza ebyiri.
Ubwo Tshisekedi yari mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga tariki ya 16 Ugushyingo 2024, yatangaje ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kubuza Umukuru w’Igihugu gutegura gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko abarimo abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini bashatse guhindura ubutumwa yatangiye i Kisangani, kuko ngo atigeze azana ingingo ya manda ya gatatu.
Yagize ati “Ni nde uzabimbuza, njye murinzi w’igihugu? Habayeho guhindura ibyo navugiye i Kisangani kuko sinigeze mvuga ibya manda ya gatatu. Ni ukuyobya kwazanywe na bamwe mu banyapolitiki n’abanyamadini kujyanye n’icyifuzo cy’ivugurura ry’Itegeko Nshinga.”
Perezida Tshisekedi yashimangiye ko azashyiraho Komisiyo yihariye yiga ku buryo Itegeko Nshinga rizavugururwa, kandi ngo nibiba ngombwa, abaturage bazategwa amatwi, bagaragaze uko bumva uyu mugambi.