BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Tshisekedi yashimangiye ko umubano we na Perezida Kagame urimo ubukonje

Tshisekedi yashimangiye ko umubano we na Perezida Kagame urimo ubukonje

admin
Last updated: October 21, 2022 3:47 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gutera igihugu cye anashimangira ko umubano we na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda urimo ubukonje.

Perezida Tshisekedi yavuze ko umubano we na Perezida Kagame urimo ubukonje

Mu kiganiro Africa Daily cya BBC ntiyariye indimi yavuze ko umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’igihugu cye wakomotse k’u Rwanda avuga ko rwateye igihugu cye.

Perezida Tshisekedi utagisiba kwikoma u Rwanda mu mbwirwaruhame ze, yavuze ko ubwo yabaga Perezida yasuye ibihugu bituranyi byose bya RD Congo kugira ngo babane neza, bakorane imishinga y’iterambere kugira ngo abaturage babo bagere ku iterambere rirambye.

Yavuze ko mu myaka itatu ya mbere ibintu byose byagenze neza aho na Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Goma nyuma y’iruka rya Nyiragongo, akakirwa neza ariko nyuma y’aho umubano ugasubira irudubi.

Ati “Ariko [ubu] byabaye ngombwa ko tubisubiramo, duhagarika wa mubano mwiza kuko twumvaga ko twatewe imbugita mu mugongo.”

Yongeye gushinja u Rwanda gutera igihugu cye avuga ko bafite n’ibihamya by’abasirikare bafashwe nk’ingwate bambaye impuzankano zanditseho inyuguti eshatu, RDF.

Ati ” Twakomeje kubona imirambo cyangwa imyambaro yasizwe n’abasirikare b’u Rwanda bigaragaza ko ingabo zabo ziri muri RDC, gukomeza kubihakana rero ni icyerekana ko nta cyizere gihari.” Niko yabwiye BBC.

Yavuze kandi ko u Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23 rugasaba RD Congo gukemura ikibazo cy’uwo mutwe nk’ikireba abanyecongo ubwabo.

Agaruka ku ijambo rya Perezida Kagame aherutse kuvuga ko “umukino wo gushinjanya utazakemura ibibazo”.

Yagize ati “Sinzi impamvu abihakana kuko iyo turi mu biganiro imbona nkubone ntabihakana.”

Yatangaje ko we ubwe yasabye ko u Rwanda rutajya mu ngabo z’akarere kuko arirwo zingiro ry’ikibazo mu burasirazuba bwa Congo aho M23 yigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce ifashijwe ngo n’u Rwanda.

Yavuze ko igihugu cye gifite ingufu mu bya gisirikare ariko batifuza intambara “Kuko sinshaka intambara ntabwo naje kwigira Rambo, naje gukorera abaturage banjye no guteza imbere igihugu cyanjye.”

Ku bwe ngo bahaye amahirwe umutwe wa M23 yo kwisubiraho no gukoreha inzira ya dipolomasi kugira ngo bagere ku mahoro arambye.

Ibi by’amahirwe n’inzira ya Demokarasi bisa nko kwivuguruza kuko RDC kenshi yahakanye kuganira na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zirwanira uburenganzira bw’Abanyecongo babaye impunzi mu bihugu by’Akarere ariko Leta ikibazo ikakirengagiza.

Leta ya Congo yo ishinja u Rwanda ko rushyigikiye M23, ndetse ko ruyiha ibikoresho n’abayifasha ku rugamba.

U Rwanda ibi birego rurabihakana, rukavuga ko ari uburyo iki gihugu gihunga ibibazo gifite, ndetse rukayishinja gukorana n’inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

IVOMO: BBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • BYINZUKI JEAN BAPTISTE says:
    October 23, 2022 at 8:01 pm

    Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.

    Ibi bintu biba bibera hejuru twe abaturage turi mu kigare……ejo ukumva abantu bari gushwana ejo ngo byagenze neza……..

    Ubuse wa mudugudu His Excellence yari yarabemereye……

    Tchisekedi yasuuye u Rwanda……His Excellence aramuherekeza nawe asuura Congo………hashira akanya ngo barashwanye…….ibi bintu ni ibiki banyarwanda?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Mu Rwanda

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

2 Min Read
Mu Rwanda

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

1 Min Read
Mu Rwanda

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?