BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Tshisekedi yasabye Abanye-Congo guhaguruka n’iyonka “bakarwana intambara”

Tshisekedi yasabye Abanye-Congo guhaguruka n’iyonka “bakarwana intambara”

admin
Last updated: November 4, 2022 1:21 am
admin
Share
SHARE

*Ni Dipolomasi cyangwa intambara,”
*U Rwanda ngo ruteza intambara rugamije kwiba amabuye y’agaciro
*Congo igiye gushyira abasirikare benshi mu gisirikare

Mu ijwi riranguruye ryuje ikiniga n’igihunga, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yasabye abanyecongo bose guhaguruka n’iyonka mu guhangana n’ibitero yise iby’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu mutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi yasabye abanyecongo kuba maso bagahangana n’umwanzi

Mu ijambo ryari ritegerejwe na benshi haba ab’imbere muri Congo no hanze yayo, Perezida Tshisekedi kuri uyu wa kane, tariki ya 03 Ugushyingo 2022 yavuze ko abanyecongo ubwabo ari bo bazigobotora igitero bagabweho.

Mu ijwi rirenga kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko abaturage barenga ibihumbi 200 bavuye mu byabo bakaba babayeho mu buzima bw’ubuhunzi, bagorwa no kubona ifunguro n’ibindi by’ibanze.

Yongeye gushinja u Rwanda kwigarurira ubutaka bw’igihugu cye ku iturufu ya M23, mu rwego rwo gusahura umutungo kamere wa Congo binyuze mu ntambara yo guhungabanya uburasirazuba bwa Congo.

Tshisekedi avuga ko inshuro nyinshi binyuze mu biganiro byabereye mu bihugu bitandukanye yifuje amahoro, ariko u Rwanda, afata nka nyirabayazana w’ibibazo by’igihugu cye rukavunira ibiti mu matwi.

Ati ” Rwanda twasinyanye amasezerano y’ubucuruzi bwa zahabu, inzira yo mu kirere yafunguriwe sosiyete y’igihugu (RwandAir), twasinye amasezerano yo kudasoresha kabiri ibicuruzwa, ariko ikirenze kuri ibyo icyo gihugu cyaradutunguye, kibyutsa ibyihibe bya M23, yari yaratsinzwe mu 2013, M23 yahanganye n’ingabo za izambura umujyi wa Bunagana kuva tariki 13/06/2022, mu by’ukuri u Rwanda rwitwaje ibirego by’uko FARDC ifasha FDLR, u Rwanda mu by’ukuri rifite imigambi yo kwagura igihugu cyabo, bafite inyungu ya mbere yo kwigarurira amabuye y’agaciro yacu, kugira ngo babigereho bahungabanya uburasirazuba bwa Congo, bakahagira ahantu hatagera itegeko.”

Asaba abanyecongo gushyira hamwe kuko yizera ko imbaraga zabo zahindura Isi, maze bagatsinda intambara.

Yagize ati “Kugira ngo duhangane n’icyo kibazo dufite inzira ebyiri, dipolomasi cyangwa intambara, nahisemo inzira ya mbere, ariko ishobora gutuma mfata iya kabiri kuko iya mbere itatanze umusaruro.”

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko tariki 20/06/2022 yagiye mu nama y’Abakuru b’ibihugu by’Akarere, i Nairobi, yemeje ko hashyirwaho ingabo zishinzwe kurwanya imitwe irwanira muri Congo, yaba iy’imbere mu gihugu, cyangwa ikomoka hanze.

Mu biganiro by’i Luanda, na bwo ngo Tshisekedi yaganiriye na Perezida Paul Kagame, tariki 06/07/2022 naho ngo bashyizeho inzira yo kongera kubana hagati y’u Rwanda na Congo, kugira ngo bigerweho harimo guhagarika intambara, no gukurikiza ibyavuye mu nama ya Nairobi, ariko ngo nta gisubizo cy’amahoro byatanze.

Ubushize bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron, nabwo Tshisekedi  na Kagame ngo baganiriye ku guhagarika intambara, no gusaba M23 kuva mu duce yafashe.

Kubera ko nta mahoro, Tshisekedi yavuze ko bagomba kuyashaka bashyize hamwe, kugera ku gitambo icyo ari cyo cyose byasaba.

Ati “Bavandimwe dusangiye igihugu, nta gushidikanya ko dushyize hamwe, tugatekerereza hamwe, twahindura isi. Mwe basirikare bacu bari maso, mwe mwiyemeje gukora mu fashe ibendera, ndabasaba kuzamura gukunda igihugu, tugendeye by’umwihariko ku mateka yacu, kurinda igihugu cyacu, kurinda ubusugire bwacyo no kurinda abanyecongo igitero cyose aho cyaturuka hose.”

Tshisekedi  yasabye abatuye Congo kuvuga ibibatanya muri politiki, kugira ngo bunge ubumwe barwane ku gihugu cyabo, kandi ngo bazatsinda.

Yasabye abatuye Congo kureka amagambo y’urwango ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda, kuko ngo abateje intambara babyitwaza, avuga ko uwo bizagaragaraho azahanwa by’intangarugero.

Mu ijambo rye yasabye abashinzwe ingabo kwinjiza abasirikare benshi b’urubyiruko, ndetse asaba ko hajyaho amatsinda y’urubyiruko yo gukora uburinzi, agafasha ingabo za Leta, FARDC.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
11 Comments
  • citoyen says:
    November 4, 2022 at 8:25 am

    Ariko uwo mutungo muhora musakuza ngo barawiba mwawukoresheje nibura mukubaka ka poste de sante cyangwa agashuri k’abana kadashakaje ibyatsi? Gusakuriza kuri tv nibyo bikemura ibibazo muteza? Izo ngabo usaba kurwanira igihugu zirihe ko tuzibona gusa ziba ihene n’inkoko z’abaturage? Iyo nta mpano y’ubuyobozi wifitemo ntayo uba ufite nyine!

    Reply
    • Mukama says:
      November 4, 2022 at 10:23 am

      Nonese niba nta mashuri cga icyaricyo cyose congo ifite bikurebaho iki?banyirabyo banyuzwe nabyo ikindi iyuvuze ngo nta mpano yo kuyobora afite abamushyizeho barabikuregeye?nonese ushaka kujya kumuyoborera ufitiye impuhwe abaturage be?
      Ikiriho cyo nta cyiza cyintambara kko isasu ntiritoranya ikindi ubu imiryango yahahiraga muri congo niyo izi inzara ifite .
      Nta gahora gahanze na Habyara yiyitaga ikinani baramuhangamura abasore.

      Reply
      • citoyen says:
        November 4, 2022 at 4:01 pm

        Niba utegereje ko uwo Habyara wawe azuka courage rwose. Abo utega iminsi ntacyo uteze kubakoraho!

        Reply
        • Mugaragu says:
          November 6, 2022 at 1:48 pm

          Bavandimwe ukombano abacongoman ‘benshi muribo” nabantu babanebwe batazi gukora noguharanira uburenganzira bwabo nukwirira ubugali nisombe nokuvuga Urufransa rwinshi ndetse na Lingala ……….. Ariko ibyo byose ntacyo byabafasha kizima kuko nabo ubwo ntibemerana ko basangaiye igihugu iyumvire nawe………………!!!!

          Urugero::
          1. Burya muziko wibeshye ukagera kinsasha ukavuga Uruswahili ako kanya bahita bakwita umuRwandaphone bivuzengo uri UMUNYARWANDA ibaze pe birababaje…….

          2. Nibase abacongo Bo ubwabo bitanako abaturuka kuri EAST bose Atari abacongoman ahubwo Ari Abanyarwanda urumva Congo “Zaïre” ijyahe??

          3. Bavandimwe bacongoman mubanze mwubake ubumwe mutivanguye ejo mutazisanga mwe ubwanyu mwikoreye Genocide nkuko twe byatubayeho maze….. Nubwo ubu twebwe Abanyarwanda twamaze kurenga ibidutanya tugaha ijambo ibiduhuza…

          Hanyuma nimutera iyontambwe mukatwigiraho nibwo muzatekana naho niba mutarishakamo ibisubizo mukoresheje iturufu yubumwe ntacyo muzageraho mwabacongoman mwe.

          4. Reka nsoze mbasaba guahgarika amagambo yivangura murimwe kuko mwese muri abenegihugu mwiheza bamwe ngo mwimike abandi

          Maze nimumara kwimika ubumwe mukurikizeho guharanira kugera kwiterambere naho niba bitabaye ibyo Congo_Mbiligi ntaho mujya……(. !)

          Mbifurije kuzasohoka mubibazo murimo gitwari mutamennye amaraso yabanyu mubahorako bavuga Ikinyarwanda,

          Imana ibibashemo Amen .

          Reply
  • muzerwa says:
    November 4, 2022 at 10:23 am

    Ntabwo intambara zikemura ibibazo.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

    Reply
  • nature says:
    November 5, 2022 at 6:46 am

    hhh nonex barinda bashinza urwanda ngoruri kurwana n DRC iyo bumvise M23 bumva RDF ahubwo kobyabacanze.

    Reply
  • Joseph Bicamumakuba says:
    November 5, 2022 at 7:51 am

    Niba ari abagabo bazaze !!!

    Reply
  • Emmy ndayishimye says:
    November 5, 2022 at 8:34 pm

    izonka zizatera urwanda ubwob naho gushinja abanyarwanda amabuye ntamunyarwanda uhekenya amabuye twiyamye ibihuha byanyu mutureke tugumye dutere imbe kko twabiharaniye

    Reply
  • Matsiko says:
    November 6, 2022 at 8:59 am

    Ntimupfe ubusa Congo yananiwe kurarwa kubaturage bacyo kurinda igihugu cyabo numutungo kamere wacyo none ngo ushaka ongabozamahanga , nazo ziraje zizagenda ntscyozijyanyese changes muragita ngo nombabazi zifitiye abakongomani ayomabuye ntakamaro afitiye abanyagigihugu abanyama hanga baraje bisahurire miriyinduru kdi ninabyo ntamuhanda
    Ntamashuri
    Ntsmasoko
    Ntamavuriro
    Ibikorwa remezo mtabyo ayomabuye birirwa bavuga bayakoresha bubaka ibibyose mvuze
    Genda Congo warakubititse gusa nujya kuvuga amabuye ntuzajye u uga ngo u Rwanda niba uRwanda rwubatswe namabuye ya Congo iki nicyogihe ngo mukure isomo ku Rwanda (gukopera)

    Reply
  • Matsiko says:
    November 6, 2022 at 9:03 am

    None rero Citoyen nawe Mukama nturide mubipfa nabanyiri kubikora byarabananiye Bose baza badahura

    Reply
  • Pingback: Abasore n’inkumi barinjira mu gisirikare ku bwinshi, i Goma abarenga 2000 bariyandikishije – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?