Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeraga ko azatera u Rwanda akazamura ibendera ry’igihugu cye i Kigali.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Werurwe 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ingengabitekerezo ya jenoside mu Karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya.
Ni inama yahuje Abadepite, Abasenateri, abayobozi banyuranye n’abagize Sosiyete sivile bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Gen. (Rtd) Kabarebe yagize ati “Ubwo Tshisekedi atangira kurwana na M23, akoresheje FDLR. FDLR zimwizeza ko bari bumurasire M23, bamara kuyirasa ndetse bakanayikurikira, bakayigeze no mu Rwanda, ko na CHOGM izajya kuba mu Rwanda tariki 20/06, Tshisekedi yamaze kugera i Kigali, yamaze no kumanika ibendera rya Congo muri Kigali. Abajenerali be barabimwizeza, FDLR irabimwizeza, kandi koko arabisinda, aranabyemera, yemera ko binashoboka.”
Inama ya CHOGM yabereye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 25 Kamena 2022, nyuma y’ibitero bya ’mortier’ FDLR n’ingabo za RDC zagabye mu karere ka Musanze muri Gicurasi na Kamena.
Kabarebe yakomeje avuga ko icyatumye Tshisekedi yemera isezerano yahawe na FDLR n’abajenerali be, ari uko yari akiri mushya ku butegetsi, atazi aho intambara ziva n’aho zigana kuko ’ni umusivili.’
Ati “Murumva ni umuperezida mushya, w’umusivili, ntazi intambara aho ziva n’aho zigana, FDLR imwemeje ko agiye kurwana, kandi ko azatsinda, na we arabyizeye, arabyemera, ashyiraho umurego.”
Yasobanuye ko mu nama zahuje abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Kagame yasabye Tshisekedi kudakomeza kurasa mu Rwanda, inshuro zirenze imwe ariko undi yanga kumva, ahubwo atangira kubaka imbaraga z’igisirikare bigaragaza ko zigamije kurasa u Rwanda afatanyije n’imitwe itandukanye iyobowe na FDLR.
Ati: “Ni muri urwo rwego Tshisekedi yatangiye gukorana n’imitwe yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, ifite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda n’Umututsi,
Iyo mitwe ya Wazalendo, imyinshi muri yo mu Burasirazuba bwa Congo, buriya yashinzwe na FDLR, cyane cyane umutwe witwa Nyatura, FDLR igashyiramo n’abayobozi ku nzego zitandukanye kugira ngo ukomere. Urumva iyo mitwe y’abenegihugu ba Congo b’aba Wazalendo na bo ni FDLR.”
Tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo barashe mu karere ka Rubavu, bica abaturage 16. Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko iki gitero cyari cyarateguwe.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho M23 ifashe Goma, hagaragaye ibimenyetso bikomeye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FDLR ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda, aho imbunda ziremereye za RDC zarebaga mu Rwanda, zitegura kururasa