Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko igice kimwe cy’ingoro y’Umukuru w’Igihugu (White House) gisenywa kugira ngo hashyirwe icyumba kinini cy’imyidagaduro.
Ku wa 19 Ukwakira 2025 ni bwo ibikorwa byo gusenya iki gice giherereye mu burasirazuba bwa White House, ubusanzwe cyakoreragamo umugore w’Umukuru w’Igihugu.
Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ibikorwa byo gusenya byamaze gutangira, ati “Hari kubakwa inyubako nyinshi ndetse muzagenda mubyumva rimwe na rimwe, kandi byamaze gutangira.”
Leta ya Amerika yatangaje ko zimwe mu nyubako zo mu gice cy’iburazirazuba bw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu zubatswe mu 1902, ziza kuvugururwa mu 1942.
Trump yavuze ko ikibuga kizubakwa cyifujwe mu myaka 150 ndetse ko kizaba gifite ubuso bwa metero kare 8361 kuko igisanzwe kitabashaga kwakira abantu 200.
Yagaragaje ko atishimiraga kwakirira abarimo abami, abamikazi, abaperezida n’abaminisitiri ahantu hasanzwe.
Trump yavuze ko uyu mushinga uzagenda waguka ku buryo iki cyumba gishobora kuzagira ubushobozi bwo kwakira abantu 999 kuko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye bazatanga inkunga ya miliyoni 250$.
					