Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubuyobozi bwa Netflix imaze kubaka izina mu bucuruzi bwa filime n’ibiganiro, kwirukana Susan Rice mu nama y’ubutegetsi yayo.
Gushyamirana kwa Trump na Susan Rice kwaturutse ku magambo uyu mugore yavuze mu kiganiro yatumiwemo mu cyumweru gishize, ashimangira ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byayobotse Trump bizabiryozwa mu gihe, Aba-Democrates bazaba basubiye ku butegetsi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagaragaje ko yarakajwe n’ibyatangajwe na Susan Rice, ashimangira ko uyu mugore akwiriye kwirukanwa mu buyobozi bwa Netflix.
Ati “Netflix ikwiriye kwirukana aka kanya Susan Rice wabaswe n’ivanguraruhu ndetse wikoma Trump, cyangwa ikazirengera ingaruka.”
Trump yakomeje avuga ko Rice nta mpano n’ubumenyi na buke afite mu bijyanye na politike.
Ubusabe bwa Trump bwatewe utwatsi n’Umuyobozi Mukuru wa Netflix, Ted Sarandos wavuze ko Trump “akunda gukorera ibintu byinshi ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ni ubucuruzi, ntabwo ari politike.”
Uretse kuba mu nama y’ubutegetsi ya Netflix, Susan Rice usanzwe ari Umu-Democrates yakoze izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Umujyanama mu by’umutekano muri White House na Ambasaderi wa Amerika muri Loni mu gihe cy’ubutegetsi bwa Barack Obama.
