Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika yashyizeho Tom Homan nk’ushinzwe imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butegetsi bwe bushya.
Homan azwiho kuba umugabo utava ku ijambo ku kibazo cy’abimukira, mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze ko Trump natsinda akamuha uyu mwanya azakora “operation’ nini yo gusubiza abimukira iwabo, ibintu iki gihugu kitigeze kibona mbere.
Ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Trump yanditseho ati: “Nishimiye gutangaza ko uwahoze ari akuriye ICE, Tom Homan, azaza mu butegetsi bwa Trump nk’ushinzwe imipaka y’igihugu cyacu [Tsar w’imipaka]”
Yongeyeho ati: “Hashize igihe kinini nzi Tom, kandi nta muntu umurenze mu gutegeka no gucunga imipaka yacu.” Yavuze kandi ko uyu mugabo azaba ashinzwe “gusubiza abanyamahanga bose badafite ibyangombwa mu bihugu bavuyemo”.
Undi muntu Trump yahaye umwanya ni Elise Stefanik yagize Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ONU.
Gushyira abantu muri iyo mwanya yombi ntabwo bisaba kwemezwa na Sena ya Amerika.
Hagati aho ishyaka ry’Abarepubulikani riri hafi kugira ubwiganze mu mitwe yombi y’inteko ishingamategeko, nyuma y’uko ubu byitezwe ko ribona imyanya 52 mu 100 igize Sena, kandi rimaze kubona imyanya 214 mu mutwe w’abadepite aho ubwiganze busaba imyanya 218, mu gihe ibyavuye mu matora bikibarurwa.
Leta ya Amerika igizwe n’inzego eshatu z’ingenzi: Sena, White House n’umutwe w’abadepite,bo bita ‘House of Representatives’.
Kugira ubwiganze muri iyo mitwe yombi bisobanuye ko Trump ashobora kutagorwa no gutambutsa imishinga ya politike ze mu nteko ibyamugora mu gihe Abademokarate baba bafite ubwiganze hamwe muri aho.
Ni mu gihe Trump nawe ashyigikiye gahunda yo gusubiz abimukira iwabo badafite ibyangombwa nkuko yabitangave avuga ko ku munsi wa mbere w’ubutegetsi bwe azahita atangiza gusubiza iwabo abadafite ibyangombwa.
Mu 2017, ubwo Homan yari umukuru w’agateganyo wa Immigration and Customs Enforcement (ICE) mu gihe cy’ubutegetsi bwa mbere bwa Trump umubare w’abimukira batawe muri yombi wazamutseho 40% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.