Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanyomoje ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ko bahagaritse kohereza intwaro ndetse n’ibikoresho bya gisirikare muri Ukraine.
Trump yavuze ko nubwo Amerika ikomeje kohereza intwaro muri Ukraine ariko bakwiriye kugenzura neza ko nabo basigarana intwaro zizabafasha mu kubarindira umutekano ndetse n’inshuti zabo.
Amakuru yagarutsweho mu ntangiriro z’iki cyumweru yagaragazaga ko Amerika yahagaritse kohereza intwaro zirimo missile zo mu bwoko bwa Patriot, Hellfire, GMLRS ndetse n’izindi zitandukanye zari koherezwa gufasha iki gihugu guhangana n’u Burusiya.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko ibyo atari ukuri ahubwo yongera gusubiramo ibiheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ingabo (Pentagon) n’ibiro by’umukuru w’igihugu (White House) muri Amerika, ko icyemezo cyo kugabanya intwaro zoherezwa muri Ukraine kubera ko hari hakwiriye kubanza kwita ku nyungu zabo bwite.
Ati “Turi gutanga intwaro ariko n’ubundi tumaze igihe dutanga intwaro nyinshi kubera ko murabizi ko Biden yatanze nyinshi cyane rero dukwiriye kubanza kumenya ko tugira izo dusigaza ku ruhande rwacu ziduhagije.”
Amakuru dukesha ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu Budage, Kiel Institute, agaragaza ko Amerika imaze gutanga ubufasha mu bya gisirikare kuri Ukraine bufite agaciro ka miliyari 115$ kuva intambara bahanganyemo n’u Burusiya yatangira mu 2022.