Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagennye Elon Musk, Umuherwe wa mbere ku Isi, nk’uzayobora Urwego rushya rwashyiriweho kunoza imikorere ya Leta, Department of Government Efficiency (DOGE).
Trump yavuze ko Musk azafatanya na Vivek Ramaswamy umushoramari mu by’imiti, abaha inshingano zirimo; gusenya ‘bureaucracy’ ya guverinoma, kuvugurura inzego za leta, no kugabanya gusesagura kwa leta.
Bureaucracy isobanurwa n’inzobere mu miyoborere nk’urusobe n’inzira nyinshi zidasobanutse kandi zitinda mu mikorere y’ubutegetsi runaka mu gufata ibyemezo.
Abo bombi bazaba abajyanama ba White House ku buryo hakorwa amavugurura manini y’inzego, nk’uko Trump yabitangaje.
Gusa DOGE Trump yashyizeho, ntabwo ari minisiteri nshya yemewe n’amategeko iyo ishyirwaho n’itegeko ry’inteko ishingamategeko kandi ikagira abakozi babarirwa mu bihumbi za mirongo.
Mbere yo guha aba bombi aka kazi, Trump yatangaje ko Pete Hegseth umunyamakuru wa Fox News wahoze ari umusirikare, ari we uzaba minisitiri w’ingabo, naho John Ratcliffe wahoze ari umudepite wa Texas n’umushinjacyaha akayobora urwego rw’ubutasi rwa CIA.
Trump yavuze ko Musk na Ramaswamy bazakorana na White House, n’ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’ingengo y’imari, mu guhangana no “gusesagura gukabije na forode” bitwara tiriyari 6.5 z’amadorali buri mwaka mu bikorwa bya leta.
Trump yavuze ko Musk na Ramaswamy bazaba barangije akazi kabo bitarenze tariki 04 Nyakanga umunsi w’ubwigenge bwa Amerika mu 2026.
Mu itangazo yasohoye, Trump yanditse ati: “Guverinoma ntoya, ikora neza, na ‘bureucracy’ nkeya, izaba impano ikwiriye Amerika ku isabukuru ya 250 y’Ubwigenge”.
Muri iryo tangazo, Elon Musk avugwamo ko yagize ati: “Ibi bizanyeganyeza cyane imikorere ya leta, n’uwo ari we wese ufite uruhare mu gusesagura kwa leta, kandi ni abantu benshi”.
Nyuma y’iryo tangazo, Musk yatangaje ku rubuga rwe X ati: “Ibi ni ikibazo kuri demokarasi? Hoya, ni ikibazo kuri BUREAUCRACY!!!”.
Ramaswamy na we yasubije ku itangazo rya Trump kuri X avuga ngo “Ntabwo tuzagenda gacye gacye”, yavuze ko ashobora guhagarika ubushake yari afite bwo kujya mu mwanya wa senateri wa leta ya Ohio wari urimo JD Vance ugiye kuba visi perezida wa Amerika.
Umwaka ushize atangira kwiyamamariza kuba perezida, Ramaswamy yavuze ko yakwirukana 75% by’abakozi ba leta agafunga n’ibigo byinshi bikomeye, birimo ‘Minisiteri y’Uburezi, FBI n’ikigo kitwa Bureau of Alcohol, Tobacco, Firearms and Explosives.