Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution populaire) urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimangiye ko Perezida Félix Tshisekedi agomba gukurwa ku butegetsi.
Uyu mugabo uri muri Uganda ashimangira ko ashyigikiye AFC /M23 n’abandi banyepolitike bashaka gukuraho ubutegetsi bwa RDC .
Ati “Dushima kandi dushyigikiye impamvu ya AFC/M23, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abavuga abaturage bakumva. Agakiza ka RDC kari mu gukuraho vuba Bwana Felix Antoine Tshisekedi.”
Thomas yanyomoje raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ihamya ko afashwa n’ubutegetsi bwa perezida Museveni avuga ko iyo Leta ya Uganda iba imufasha, abarwanyi be baba bari ku marembo y’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.
Thomas avuga ko amasezerano y’u Rwanda na RDC abona atazakemura ibibazo by’intambara biri mu burasirazuba bw’igihugu.
Thomas Lubanga yashinze ishyaka CRP (Convention pour la revolution Populaire) hamwe n’umutwe wa FRP tariki ya 10 Mutarama 2025, afite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi avuga ko bwamunzwe na ruswa no kunanirwa gufata ibyemezo.
Abarwanyi b’umutwe we bakorera mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa RDC.