BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > The Winners U17 yegukanye igikombe cy’Amajyepfo

The Winners U17 yegukanye igikombe cy’Amajyepfo

admin
Last updated: October 16, 2022 1:40 pm
admin
Share
SHARE

Irerero rya The Winners FA risanzwe rikinira mu Akarere ka Muhanga, yegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 17 bahatanaga mu Intara y’Amajyepfo.

Gitaba FA yatsinzwe na The Winners FA muri League y’Amajyepfo

Nk’uko bimaze iminsi biba, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (Ferwafa) ryateguye irushanwa ry’abarengeje imyaka 17 ariko rikininwa muri bice ziherereyemo (League).

Kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, mu Akarere ka Huye kuri Stade ya Kamena ni bwo habaye umukino wa nyuma wo gushaka ikipe y’abatarengeje 17 izahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ari kuba mu ntara zose z’igihugu.

Amakipe yose yatangiriye mu turere akomereza ku rwego rw’uturere tugiye twegeranye.

Ikipe ya The Winners FA yasezereye iya Gitaba FA kuri penaliti 5-4. Iyi kipe ya The Winners ni iyo mu karere ka Muhanga iminota yagenwe y’umukino yari yarangiye inganya igitego 1-1 na Gitaba yo mu karere ka Nyamagabe.

Imikino yo mu gice Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe na Nyanza bari barimo yari imaze igihe iri kubera ku kibuga cya Kamena aho yabaga mu mpera z’icyumweru gusa abana batize.

Mu gihe The Winners y’i Muhanga yo yabanje gukinira mu gice cyarimo uturere twa Kamonyi, Ruhango, Ngororero na Karongi.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko buri kipe ntiyashakaga gutsindwa igitego. Ku ruhande rwa Gitaba FA niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere bajya kuruhuka bayoboye ku gitego kimwe. Bishyuwe icyo gitego mu gice cya kabiri hagati.

Cédric wa The Winners yatsinze igitego ku mupira w’umuterekano wari uvuye ku ikosa bakoreye umukinnyi wabo wo hagati. Amakipe yombi yakomeje gufungana birangira banganyije.

Byasabye ko bakizwa na penaliti ya gatandatu kuko eshanu za mbere bari banganyije enye buri kipe yari yahushije imwe imwe . Iya gatandatu ku ruhande rwa Gitaba bayitaye hanze bahita basezererwa.

Ni umukino warangiye abakinnyi n’abafana bacye bari baje gushyigikira ikipe ya Gitaba bashaka gusagarira abasifuzi bari basifuye umukino kubera penaliti yari yasubirishijemo ku nshuro ya kabiri ku mukinnyi wa The Winners.

Nyuma yo guhagararira igice cy’amajyepfo The Winners FC yakomeje mu kindi cyiciro. Izategereza andi makipe azahagararira ibindi bice aherereyemo kugira ngo bamenye abo bazakina ku rwego rw’igihugu bashaka ikipe izaba iya mbere.

Izindi ntara ntizirakina imikino ya nyuma ngo zimenye amakipe azasanga The Winners ku rwego rw’igihugu.

Intego y’iri rushanwa ni ukongera amarushanwa y’abo bana no gushaka abana bo muri icyo cyiciro bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bagategurwa. Bivugwa ko aya marushanwa icyo agamije ari ugufasha ikipe y’igihugu kubona abakinnyi b’iyo myaka mu buryo bworoshye.

The Winners FA izahagararira u Rwanda mu Majyepfo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Kayitani says:
    October 19, 2022 at 6:52 pm

    Nubwo the winners yatsinze ariko ntago yabiharaniye kuko umupira wamaguru murwanda urimo amatiriganya atarimeza ntago penarity yafashwe numunyezamu isubirwamo umunyezamu atanavuye mumurongo byibuze ariko ikikintu gikenewe gusubirwamo kuko gica abana intege.
    Nimba mushaka gukomeza abana bisaba gusubirwamo rwose 🙏🙏🙏🙏🙏🙏

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni 500$ cyangwa arenga…

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze ihagarika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira…

RDF yashimiye abasirikare batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko…

Inyeshyamba za AFC / M23 zikomeje kwigarurira aduce muri teritwari ya Masisi, mu majyaruguru ya Kivu.

Abarwanyi b'umutwe wa M23 bigaruriye uduce dukomeye twa Ngululu na Ndete, muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?