BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Jul 29, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

sam
Last updated: July 28, 2025 3:21 pm
sam
Share
SHARE

Mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, impande zombi zemeranyijwe guhagarika imirwano.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, aho kandi impande zombi zemeranyijwe ko hazanaba ibindi by’imbonankubone hagati y’Abaminisitiri b’Intebe, ab’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ab’Ingabo ku mpande zombi.

Ba Minisitiri b’Ingabo ndetse n’ab’Ububanyi n’Amahanga, ba Thailand na Cambodia ndetse n’aba Malaysia nk’Igihugu cyabaye umuhuza muri ibi biganiro, basabye kandi ko hagaragazwa “Urwego ruhamye” rushinzwe “gushyira mu bikorwa, kugenzura no gutanga amakuru kuri aka gahenge” kemeranyijweho.

Imirwano ya Thailand na Cambodia, yari yadutse mu cyumweru gishize, nyuma y’igihe hari ubushyamirane hagati y’ibi Bihugu byombi bushingiye ku makimbirane aterwa n’uduce two ku mipaka y’Ibihugu byombi yaciwe nabi.

Mu by’ingenzi byemeranyijweho muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, impande zombi zemeje “guhagarika imirwano nta yandi mananiza” uhereye ku isaaha ya saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Malaysia.

Nanone kandi hemejwe ko Abagaba Bakuru b’Ingabo b’Ibihugu byombi (Thailand na Cambodia) bagomba kugirana ibiganiro kuri uyu wa Kabiri.

Ibyo biganiro bizaba bikurikiye ibizahuza abahagarariye inyungu za gisirikare muri buri Gihugu.

Ibi biganiro byabaye nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump asabye ibi Bihugu by’Ibituranyi byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asia kwemeranya guhagarika imirwano, mbere yuko habaho ibiganiro bigamije ubucuruzi by’i Washington.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

Mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, impande…

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York , kuri uyu wa…

AFC/M23 yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile bo muri Ituri

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU bwakorewe abaturage b’abasivile…

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

Umuhanzi w’Umunyamerika Ciara Princess Wilson wamamaye mu muziki nka Ciara, yahawe ubwenegihugu…

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

Ihuriro AFC/M23 ryageneye butumwa bunenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

3 Min Read
Amerika

Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

1 Min Read
Amerika

America yavuze ikizaba nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

2 Min Read
Amerika

Abahinga urumogi muri California bakozwemo umukwabu

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?