BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Tennis: Abasaga 150 baritezwe muri Rwanda Open 2022

Tennis: Abasaga 150 baritezwe muri Rwanda Open 2022

admin
Last updated: December 8, 2022 11:16 am
admin
Share
SHARE

Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo hatangire irushanwa rya Tennis ryiswe ‘Rwanda Open’, abakinnyi bagera ku 150 barategerejwe muri iri rushanwa.

Tennis Rwanda Open yagarutse

Iyi mikino izakinwa guhera tariki 12-18 Ukuboza, ku bibuga byo muri IPRC-Kigali kuko ari byo biri ku rwego mpuzamahanga.

Ni imikino izakinwa mu byiciro bitatu, Tennis y’ababigize umwuga, abakina bishimisha (amateurs) na Tennis y’abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).

Kwiyandikisha byasojwe ku wa Gatatu tariki 7 Ukuboza. Kwiyandikisha ku bakina nk’ababigize umwuga yari amadolari 20, mu gihe abatarabigize umwuga kwiyandikisha ari ibihumbi 10 Frw.

Ni irushanwa aho umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu bagore muri Tennis y’ababigize umwuga azahembwa 2500$ kuri buri umwe, mu gihe ibihembo byose bingana n’ibihumbi 30$.

Rwanda Open 2022 yatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo [Minisports].

Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa mu 2019, mu bagabo Isma Changawa (Kenya) ni we waryegukanye atsinze Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1 6-2), mu gihe mu bagore ryatwawe na Ingabire Meghan atsinze Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1, 6-1).

Abasaga 150 bategerejwe muri Rwanda Open

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?