Tanzania yafunze urubuga rwa X rwahoze ari Twitter irushinja kunyuzwaho amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.
Uru rubuga rufunzwe nyuma y’ibyumweru bibiri konti za Leta zinjiriwe n’abagizi ba nabi zigatangaza urupfu rwa perezida w’iki gihugu.
Umwaka ushize, X yari yatangaje ko itazongera gukumira amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe cyose abayagaragaramo bayafashe babyumvikanyeho.
Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru muri Tanzania, Jerry Silaa, yabwiye televiziyo y’igihugu ko ibyo bikorwa “binyuranyije n’amategeko yacu.”
Yavuze ko ubu uru rubuga rugaragaraho “ubusambanyi n’ubutinganyi, byose binyuranyije n’amategeko y’igihugu cyacu, umuco, imigenzo n’amahame tugenderaho.”