BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Tanzania: Umwe mu bayobozi bakuru mu Ishyaka Chadema yatawe muri yombi

Tanzania: Umwe mu bayobozi bakuru mu Ishyaka Chadema yatawe muri yombi

sam
Last updated: May 15, 2025 7:48 am
sam
Share
SHARE

Umwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema muri Tanzania, Amani Golugwa yatawe muri yombi, ubwo yari agiye kwitabira inama yo mu rwego rwa politiki mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Ishyaka rye rya Chadema ryatangaje  ko yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere i Dar es Salaam, ashaka kurira indege ngo imujyanye i Buruseli mu Bubiligi ahagombaga kubera iyo nama.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Polisi ya Tanzania yemeje ko koko yamutaye muri yombi ariko isobanira ko impamvu yafashwe ariko ngo asanganywe imigirire yo kuva no kugaruka mu gihugu atubahirije amategeko.

Golugwa yagombaga guhagararira ishyaka rye rya Chadema mu nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’amashyaka avuga ko aharanira demokarasi (International Democracy Union – IDU), ishyaka CHADEMA ribarizwamo hamwe n’ishyaka ry’Abakonsevateri bo mu Bwongereza n’Abarepubulikani bo muri USA.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
Mu mahanga

CENCO yanenze leta ya Kinshasa gufunga bank n’ibibuga by’indege mu bice AFC/M23 igenzura

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?