BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Tanzania: Kim Poulsen n’abamwungirije boherejwe gutoza abana

Tanzania: Kim Poulsen n’abamwungirije boherejwe gutoza abana

admin
Last updated: August 30, 2022 8:06 am
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania, Taifa Stars, Kim Poulsen yahawe igihano cyo kujya gutoza ikipe z’abatoza nyuma yo gutsindwa na Uganda Cranes.

TFF yatangaje ko Kim Poulsen yoherejwe mu bana kugeza igihe amasezerano ye azarangirira

Ku Cyumweru ni bwo Taifa Stars yakinnye na Uganda Cranes umukino wa Mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, izabera muri Algéria umwaka utaha.

Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Mkapa Stadium muri Tanzania, Uganda Cranes yahakuye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Travis Mutyaba ku munota wa 89.

Bucyeye ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania, TFF, ribicishije kumbuga nkoranyambaga za ryo, ryatangaje ko umutoza mukuru wa Taifa Stars, Kim Poulsen azajya gutoza ikipe z’igihugu z’abato kugeza igihe amasezerano ye azarangirira.

Bati “Biciye mu bwumvikane, umutoza w’ikipe y’igihugu, Taifa Stars, Kim Poulsen n’abungiriza be ntibazongera kwicara ku ntebe y’ubutoza bw’iyi kipe. Ibi byabaye nyuma yo kwicarana ku mpande zombi.”

Bakomeje bagira bati “Poulsen azatoza amakipe y’igihugu y’abato kugeza igihe amasezerano ye azarangirira. Kuri ubu ikipe irasigaranwa na Hanour Janza uzungirizwa na Meck Maxime na Juma Kaseja utoza abanyezamu.”

Ibi bisobanuye ko umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera muri Uganda tariki 3 Nzeri 2022, uzatozwa n’abatoza bahawe ikipe by’agateganyo, bazaba basabwa gushaka intsinzi igoye.

Ubusanzwe umutoza Honor Janza atoza ikipe ya Namungo FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Kim Poulsen asa n’uwamaze kwirukanwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?