Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasinye iteka rikuraho ibihano by’ubukungu Syria yari imaze imyaka yarafatiwe.
Syria yishimiye iki cyemezo Donald Trump yafashe kuko kigiye kuyifungurira imiryango y’ishoramari .
Ni ikemezo Trump afashe nyuma y’amezi arenga atandatu y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad .
Iri teka rigamije korohereza ibikorwa by’ingenzi bifasha iterambere rya Syria, imikorere y’ubuyobozi bushya ndetse no kongera kubaka umubano w’abaturage n’igihugu cyabo.
Syria yagiye ihabya ibihano bikomeye na Amerika birimo n’ibyo yafatiwe mbere y’intambara yatangiye 2011, byatumye ubukungu bw’i ki gihugu buhungabana.
Mu butumwa yanyujije kurubuga rwa X minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Syria Asaad Hassan al-Shaibani, yatangaje ko bishimiye iki cyemezo cya Trump, avuga ko kitezweho gufungura inzira yo kongera kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Yongeraho ko iki cyemezo kizafasha mu kongera kubaka igihugu no gufungura amarembo ya Syria ku ruhando mpuzamahanga.
Trump yari yasezeranyije ko Amerika izashyigikira Syria nyuma y’intambara yaciye ibintu muri icyo gihugu.