BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Somalia: Havumbuwe amabuye afite ubutunzi butaraboneka ahandi ku Isi

Somalia: Havumbuwe amabuye afite ubutunzi butaraboneka ahandi ku Isi

admin
Last updated: November 30, 2022 8:41 am
admin
Share
SHARE

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Canada bavuga ko bavumbuye amabuye y’agaciro abiri akungahaye ku butunzi butari bwigere buboneka ahandi ku Isi, abaturage bo mu gace riherereyemo bavuga ko rihamaze igihe kirekire.

Abaturage bo muri aka gace ngo bari basanzwe batyaza ibyuma gusa kuri iri buye

Ni nyuma yo gusesengura ibuye rya Metaworite ripima toni 15 abahanga muri siyanse bavuga ko ariryo rinini ryaguye ku Isi.

Ni ibuye rya Metaworite abahanga bavuga ko bavumbuye muri 2020, abaturage bo mu cyaro cya Eli Ali muri Somalia bakavuga ko rihamaze ibisekuru birenga bitanu.

Bavuga ko iri buye riri mu bisigo, indirimbo n’imbyino, kugeza ubu barikoreshaga mu gutyaza ibyuma gusa.

The Guardian ducyesha iyi nkuru, ivuga ko bariya bahanga bo muri University of Alberta berekanye aya mabuye y’agaciro , bavuga ko bafashe igihe cyo kwiga ku ibango rya garama 70 ry’iri buye ripima toni 15.

Aya mabuye y’agaciro yahise ahabwa amazina ya “Elaliite na Elkinstantonite” nk’ubwoko bushya butigeze buboneka ahandi ku Isi.

Ku ikubitiro garama 70 zoherejwe muri Kaminuza ya Alberta muri Canada kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse bw’icyo yakoreshwa.

Bivugwa ko iyi meteworite ari ibuye rya cyenda rinini ryageze kuri iyi si kandi rigizwe n’ubutare bwa iron na nickel kuri 90%.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Diamond kelly says:
    November 30, 2022 at 10:02 am

    Ubwo se ayo mabuye azatwarwa Hama abaturage bayatyazagaho baviremo aho?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?