BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Sobanukirwa impamvu “Umunyarwanda agomba gukingiza umwana we Imbasa”

Sobanukirwa impamvu “Umunyarwanda agomba gukingiza umwana we Imbasa”

admin
Last updated: October 28, 2022 12:42 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yibukije ko nubwo hashize igihe imbasa itagaragara, abantu badakwiye kwirara, bakitabira gukingiza abana inkigo zose zagenwe.

Imbasa ni indwara yica kandi uwo itishe imusigira ubumuga bw’ingingo

Ibi bikubiye mu butumwa yagenewe Abanyarwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa, wizihizwa buri mwaka tariki 28 Ukwakira.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wizihizwa hari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kuyihashya, aho mu myaka 29 ishize itaragaragara.

Yagize ati “Mu Rwanda twizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa tuzirikana ibikorwa byizabyakozwe mu kuyihashya, aho nta mu rwayi w’imbasa urongera kugaragara mu myaka 29 ishize.”

Yakomeje agira ati “Turishimira ko ubwitabire mu gukingiza abana buri hejuru ya 90% ku rwego rw’igihugu hose, kandi tukaba twifuza kugera ku 100%.”

Minisititi Ngamije yibukije abanyarwanda ko nubwo imbasa imaze igihe itagaragara, ikiboneka mu bihugu bituranye n’u Rwanda bityo bakwiye kwitabira gukingiza abana iyi ndwara.

Ati “Ntitwirare ariko, imbasa iracyagaragara mu bihugu duturanye ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi, Amerika n’Aziya. Dukomeze kwitabira gukingiza abana inking zise uko zateganyijwe, cyane cyane ko ari ubuntu.”

Umurwayi w’imbasa aheruka kugaragara mu Rwanda mu 1993, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu bafite munsi y’imyaka 15, aho uwayirwaye imugiraho ingaruka zinyuranye zirimo no kuba yamusigira ubumuga bw’ingingo.

Imbasa ni indwara iterwa na virusi ziboneka mu mwanda abantu bituma, ikandura iciye mu kanwa n’ahandi ndetse ikororokera mu mara. Uwayanduye bayimubonamo mu gihe kitarenze iminsi 14 bayipimye mu musarane we.

Ni indwara idakira ndetse ishobora guhitana uwayirwaye, ni mu gihe uwo itishe imusigira ubumuga bw’igihe kirekire bw’ingingo.

Urukingo rw’imbasa rutangwa mu byiciro bine, umwana akivuka ahabwa igitonyanga, umwana afite ukwezi n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, yagira amezi abiri n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, naho yakuzuza amezi atatu n’igice bakamuha igitonyanga n’urushinge.

Muri uyu mwaka wa 2022, Congo niyo ifite abarwayi benshi b’imbasa bagera ku 154, Mozambique 7, Afghanistan abantu babiri, Amerika umwe, Pakistan 20, Israel umwe, Amerika nayo hagaragaye umurwayi umwe.

Kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, u Rwanda rwatangiye ubushakashatsi bwo gupima  mu myanda abantu bituma ngo harebwe ko nta virusi y’imbasa yaba irimo, mu rwego rwo kuyikumira hakiri kare, kuko muri Congo n’ahandi byahagaragaye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa igira iti “Duharanire u Rwanda ruzira imbasadukingiza abana bacu”, mu kwizihiza uyu munsi hateganyijwe ibikorwa binyuranye harimo no gutanga urukingo rw’imbasa ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga muri Kicukiro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yasabye abantu kutirara bagakingiza abana imbasa

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?