BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Sobanukirwa byimbitse imvano y’ibatizwa ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa

Sobanukirwa byimbitse imvano y’ibatizwa ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa

admin
Last updated: October 21, 2022 8:49 am
admin
Share
SHARE

Kuva na kera na kare Abanyarwanda bamanye Imana imwe yirirwa ahandi igataha i Rwanda, babanje kwanga gukozwa iby’amadini yazanywe n’abazungu kugeza no ku mwami Yuhi V Musinga wemeye gucirirwa ishyanga (Amahanga) azira kwanga kumvira no kubatizwa n’abazungu.

Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n’abazungu b’abapadiri Gatulika

Kuwa 17 Ukwakira 1943, bisa naho byahindutse kuko  umwami Mutara III Rudahigwa yemeye ibyifuzo by’abazungu b’abakoloni bategekaga u Rwanda, maze aca bugufi arabatizwa na Musenyeri Leon Classe wamuhaye izina rya Charles Leon Pierre ari kumwe na nyina Radegonde Nyiramavugo Kankazi.

UMUSEKE wifuje kumenya byinshi ku ibatizwa ry’umwami Mutara III Rudahigwa, maze wegera inararibonye akaba umwanditsi ku mateka n’umurage gakondo w’u Rwanda, Muvunanyambo Apollinaire adusobanurira byinshi ku cyatumye yemera kubatizwa.

Muvunanyambo Apollinaire asanga kuba Umwami Rudahigwa yaremeye kubatizwa nta yandi mahitamo yari afite kuko yari yamaze kubona ibyabaye kuri Se Musinga, bityo nawe yagombaga guca bugufi kugirango u Rwanda rudakurwa mu maboko ya bene rwo.

Ati “U Rwanda rwari koloni y’Ababiligi kuko umwami yari yariswe Mwami ayoborerwa n’abazungu we akaza ku rwego rwa gatandatu, Musinga we yari yaranze kumva abazungu avuga ko nta Mwami ukeza undi yemeza ko ariwe mwami, we yanze kubatizwa ariko abibuza n’abandi ibitandukanye n’ibyakozwe n’umwami wo mu Burundi, aribwo abazungu bafashe icyemezo cyo kumukuraho no kumwirukana mu gihugu bamucira i Moba muri Congo.”

Akomeza agira ati “Bamaze kumwirukana babwiye Rudahigwa bati urakurikiza amabwiriza niba wanze turashyiraho undi, Musenyeri Classe amwigisha Gatigisimu aremera kuko yarebaga agasanga ingoma ya cyami irimo igenda irimbuka. Ujya kwica imfizi y’ubukombe arayagaza, rero nawe yemeye kwicisha bugufi kugirango abone uko azasubirana u Rwanda n’ububasha nk’umwami.”

Nubwo umwami Mutara III Rudahigwa yemeye kumva ubusabe bw’abazungu, akimikwa bidakurikije imihango n’imigenzo y’ubwiru, Muvunanyambo Apollinaire asanga guca bugufi byaragize uruhare rukomeye mu gusubiza u Rwanda ubusugire bwarwo.

Yagize ati “Yemeye kumvira abakoloni ariko afite igitekerezo cyo kugarura ubusugira bw’igihugu, nta bubasha yatakaje kuko na mbere ntabwo yari afite kuko yari nk’umukozi w’abazungu ibyo se Musinga yari yaranze. Rudahigwa rero we yemeye kubijyana buhoro buhoro kuko bari bafite imbaraga, yemeye kuba umwami uganjwe aho kuba umwami uganje kandi yapfuye ageze kure abarusha imbaraga.”

Umwanditsi Muvunanyambo Apollinaire asanga Rudahigwa yaremeye kubatizwa kugirango abashe kwiga abazungu

Intego za Rudahigwa yemera kubatizwa yazigezeho?

Umwanditsi Muvunanyambo Apollinaire asobanura ko umwami Mutara III Rudahigwa yari umuhanga cyane kuko yiyegereje abazungu ndetse akanabigaho mu buryo bwimbitse mu rwego rwo gushaka kubigobotora, akavuga ko ubwo yatangaga mu 1959 yari mu nzira ashakira ubwigenge abanyarwanda.

Ati “Rudahigwa yari yamaze kumenya ibanga ryo gutanga ubwigenge ku bihugu by’Afurika, aribwo yishyize hamwe na Rwagasore mu Burundi maze ashinga ishyaka rigamije gushyiraho amategeko no guhuza abanyarwanda, yarihaye Michael Rwagasana na Rukeba ngo bariyobore kandi bari abantu basanzwe.”

“Abazungu babonye ko Rudahigwa agiye kubacaho aribwo bafashe abantu nka Kayibanda na Gitera babigisha guhaguruka ngo babasimbuze Rudahigwa, bahise bashyiraho amashyaka nka PARMEHUTU, APOROSOMA. Icyo gihe yarimo ajya muri LONI gusaba ubwigenge aribwo bamugambaniye bakamwica bamuteye urushinge rw’ingusho i Bujumbura babanje kumubeshya ko hari inama kandi bazi ko umuganga we ariho ari.”

Kubatizwa kwa Rudahigwa byaba aribyo byasenye idini gakondo mu Rwanda…

Mu mateka y’abanyarwanda bamye bizera Imana y’i Rwanda bambazaga, bakizera ko iba hose, yirirwa ahandi igataha i  Rwanda, ibi biri mu byatumye n’umwami Yuhi V Musinga yaranze kuyoboka iyo yari izanywe n’abazungu.

Muvunanyambo Apollinaire asobanura ko abazungu no kujya mu mashuri ku banyarwanda byatumye abantu bayoboka abapadiri maze idini gakondo risigara mu baturage baciriritse kandi bigakorwa rwihishwa kimwe mu byatumye ricika intege.

Ati “Idini ryari Gatulika ari naryo ryayoboraga u Rwanda, abantu bose bagiyemo kugirango bigure, uri umushefu bakakubona uterekera bagukuragaho, iryo dini ryasigaranye abantu bo mu cyaro ndetse abapfumu bakabikora bihishe.”

Muvunanyambo ahamya ko abazungu nta Mana bazaniye abanyarwanda kuko yari isanzwe ihari uretse kuba barazanye Kristu umuhuza w’abantu n’Imana.

Mutara II Rudahigwa yatanze kuwa 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura, yategetse u Rwanda kuva mu 1931 kugeza atanze.

Kuwa 26 Gicurasi 1947 I Kabgayi, Mutara III Rudahigwa yambitswe impeta yahawe na Papa Piyo XII kubera guteza imbere ubukiristu mu Rwanda.

Umwami Rudahigwa ari kumwe n’umwamikazi Rozariya Gicanda

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • rwakana says:
    October 21, 2022 at 10:38 am

    Nibyo koko,Rudahigwa yabatijwe kugirango arebe ko Abazungu bamureba neza.Harimo n’abitwaga ko “bihaye Imana” b’abazungu.Biva ku Kilatini “baptizare” bisobanura “kwinikwa mu mazi”.Ntabwo Batisimu ikiza ibyaha nkuko amadini amwe avuga.Ahubwo bisobanura ko uhindutse ukareka ibibi byose,hanyuma ukajya mu nzira ukigana Kristu,ukabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Ikibabaje nuko ababatizwa bagahinduka ari bake cyane.Abakristu nyakuli,nibo bazaba mu bwami bw’Imana.

    Reply
  • muramira thaddee says:
    October 21, 2022 at 10:49 am

    Idini Gatulika,ryageze mu Rwanda rivuga ko rije kugira abantu abakristu.Barabatiza karahava.Icyerekana ko babeshyaga,nuko abazungu bazanye iryo dini aribo bapanze genocide yo muli 1959-1962,iya 1973 na 1994.Abapadiri b’abazungu bagize uruhare mu gukuraho umwami Musinga no mu rupfu rwa Rudahigwa.Amadini akwiriye kureka kwiyita “abihayimana” cyangwa “abakozi b’imana”.
    Aba yishakira imibereho nk’abandi bose.Urugero,umukuru w’idini ryo mu Burusiya,ashishikariza abasirikare kujya kurwana muli Ukraine.Mu ntambara yabaye mu Rwanda muli 1990-1994,Abanyamadini bo mu Rwanda nabo basengeraga ingabo,bazizeza ko zizatsinda uwo bitaga umwanzi FPR.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?