BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Sitting Volleyball: hatangijwe umwiherero utegura igikombe cy’Isi

Sitting Volleyball: hatangijwe umwiherero utegura igikombe cy’Isi

admin
Last updated: October 15, 2022 12:26 am
admin
Share
SHARE

Mbere yo kwerekeza muri shampiyona y’Isi cya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga azabera muri Bosnie Hérzegovine, amakipe y’igihugu cy’u Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yatangiye umwiherero.

Hatangijwe umwiherero utegura shampiyona y’Isi

Uyu mwiherero uzabera mu Akarere ka Gisagara, uzasozwa tariki 31 Ukwakira ari nabwo biteganijwe ko bazahita bafata urugendo rwerekeza muri iri rushanwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abafite Ubumuga [NPC], Murema Jean Baptiste yavuze ko abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe urwaye.

Ati “Bahagaze neza mu rwego rw’ubuzima, nta wigeze arwara usibye umwe mu bakobwa wagize ikibazo akavunika ariko yarabazwe ubu yatangiye gukina. Tugiye gutangira umwiherero bose bameze neza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari ah’umutoza ho gufasha abakinnyi kuzitwara neza.

Ati “Ni ah’umutoza ho kudufasha kuzahangana n’amakipe tuzahasanga.”

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa, Mukobwankawe Liliane, yahamije ko abakinnyi bose bari mu mwuka mwiza kandi ari bazima ndetse biteguye kujya guhangana.

Ati “Navuga ngo imyitozo imeze neza. Twatangiye dutinze ariko navuga ko ku bakobwa dufite amahirwe yo kuba twari tuvuye gukina i Tokyo mu mikino Paralempike. Tugarutse twahise twitabira shampiyona y’Igihugu yarangiye muri Kamena. Navuga ngo nta gihe kinini twicaye cyangwa twaribagiwe ibyo twigishijwe n’abatoza.”

Umutoza mukuru w’izi kipe zombi, Umunya-Misiri Dr Mossad Rashad, nawe yahamije ko abakinnyi be bose bameze neza kandi imyitozo iri kugenda neza ndetse yizeye ko batazajya muri shampiyona y’Isi bagiye mu butembere gusa.

Ati “Tumaze iminsi mu myitozo kandi buri kimwe kiragenda neza. Nizeye ko tugiye gukora ibyiza muri shampiyona y’Isi.”

Vuningongabo Émile nka kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagabo, nawe yunze mu rya Liliane avuga ko batazaba bagiye kureberera gusa ahubwo bagiye guhagararira neza u Rwanda.

Ati “Kugeza uyu munsi twiteguye neza. Twagize shampiyona nziza. Twiteguye neza cyane kandi twagiye mu itsinda ry’amakipe akinika.”

Shampiyona y’Isi biteganyijwe izakinwa guhera tariki 1-11 Ugushyingo uyu mwaka, muri Bosnie Hérzegovine.

Mu baagore, u Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu na Misiri na Brésil. Mu bagabo ho bari mu itsinda rya Kane na Misiri, Ukraine n’u Buholande.

Hanateranye inama yahuje abanyamuryango ba NPC, bemeza ko umwaka w’imikino wa 2022-2023  uzatangira tariki 29 Ukwakira, uzasozwe mu kwezi kwa Gicurasi umwaka utaha.

Abakapiteni bombi bijeje intsinzi Abanyarwanda
Imyitozo yo itanga icyizere
Umutoza Dr Mossad aba atanga inama kenshi mu myitozo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?