BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Sinigeze mwubaha nk’uko atabikoze kuri njye, CR7 kuri Ten Hag

Sinigeze mwubaha nk’uko atabikoze kuri njye, CR7 kuri Ten Hag

admin
Last updated: November 14, 2022 1:35 pm
admin
Share
SHARE

Rutahizamu wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yatangaje byinshi ku kipe ye, anahishura ko atazigera yubaha na rimwe umutoza mukuru w’iyi kipe kuko nawe atigeze amwubaha.

CR7 yavuze ko atazigera yubaha Erik ten Hag kuko nawe atamwubashye

Ku Cyumweru nyuma y’umukino Manchester United yatsinzemo Fulham ibitego 2-1, CR7 yaganiriye n’umunyamakuru, Piers Morgan ukorera Talk TV amubwira byinshi bitari bizwi muri iyi kipe.

Mu kiganiro kirekire bagiranye, uyu rutahizamu w’imyaka 37, yagarutse ku buzima bwe ubwo yari agitozwa na Sir Alex Ferguson guhera mu 2003 kugeza ahavuye akerekeza muri Real Madrid.

Muri bimwe yagarutseho, ni umubano na Erik ten Hag utoza iyi kipe ubu, maze atariye indimi Cristiano avuga ko atamwubaha kandi atazigera amwubaha kuko uyu mutoza nawe atigeze amwubaha.

Ati “Nta cyubahiro muha kuko nawe nta kunyubaha yigeze anyereka. Niba utanyubaha, nanjye sinzigera na rimwe nkubaha.”

Mu bindi uyu rutahizamu yagarutseho muri iki kiganiro, yavuze ku mutoza uheruka gutoza Manchester United, Ralf Rangnick utarayitinzemo kubera umusaruro mubi.

Ati “Niba utari n’umutoza ni gute waba umutoza wa Manchester United?.”

Ibi birasobanura neza ko CR7 atigeze yemera imitoreze ya Ralf Rangnick ubwo yari agifite inshingano zo gutoza iyi kipe.

CR7 yavuze uburyo yagambaniwe na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe ariko kubera urukundo ayikunda, akomeza kwihangana ndetse ayizamo kandi yarifuzwaga na Manchester City.

Ati “Naragambaniwe si uyu mwaka gusa, kuva no mu mwaka w’imikino ushize, hari abayobozi bashakaga ko ntaza muri Manchester United.“

Yahishuye uburyo ikipe kuva Sir Alex Ferguson yayivamo, yagiye isubira inyuma nta kintu na kimwe yigeze iteraho imbere.

Ati “Nta terambere mu ikipe kuva Sir Alex Ferguson yasezera mu 2013. Gutera byari kuri zero.”

Yongeyeho ati “Nta kintu cyahindutse kuva yagenda. Nkunda Manchester United, nkunda abafana babaye mu ruhande rwanjye igihe cyose. Ariko niba bifuza kubikora, biratandukanye. Bahinduye byinshi.”

Akomeza kuvuga kuri Sir Alex Ferguson, uyu rutahizamu yavuze ko nta wundi muntu uzi iyi kipe nk’uyu musaza wahoze ari umutoza wayo.

CR7 yahishuye uburyo Sir Alex yamubujije kujya muri Manchester City ubwo yari agarutse mu Bwongereza avuye mu Butaliyani muri Juventus.

Ati “Sir Alex yarambwiye ngo ntibishoboka gukinira Manchester City. Ndamusubiza yego Boss.”

Yavuze uburyo yababajwe no kuvugwaho na Wayne Rooney bakinanye muri Manchester United, nyamara amuvugaho ibibi gusa.

Ati “Sinzi impamvu amvugaho nabi. Ariko buriya ni uko yasoje gukina njye nkaba nkikina ku rwego rwo hejuru.”

CR7 yavuze ko n’ubwo ibyo byose byagenze gutyo, ariko ashimira abakunzi ba Manchester United ku bw’urukundo bakomeje kumwereka mu gihe cyose kuva yagera kuri Old Trafford.

Ati “Ndatekereza abafana bakwiye kumenya ukuri. Ndifuza ikipe nziza, ni yo mpamvu naje muri Manchester United.”

Agira inama Manchester United, yavuze ko ikwiye gusenya byose ikubaka ibindi bishya, ndetse anavuga ko ni yo we yaba igitambo cyabyo ariko ikipe igatera imbere yiteguye kuba cyo.

Ati “Ugomba gusenya ukubaka ibindi. Niyo byanangiriraho ntabwo cyaba ikibazo.”

Uyu mukinnyi yakomeje kugaragaza ko yamaze kubihirwa n’ubuzima bw’i Manchester kugeza aho yifuza kuhava ariko nanubu ikipe ntirifuza kumugurisha.

Cristiano ari ku rutonde rw’abakinnyi ikipe y’Igihugu ya Portugal izifashisha mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi izabera muri Qatar guhera tariki 20 Ugushyingo, ndetse biranashoboka ari ni nacyo cya nyuma azaba akinnye.

Yashyize hanze ukuri kose kuri byinshi byamubayeho muri Manchester United
CR7 yavuze ko abona Ralf Rangnick atari umutoza uri ku rwego rwa Manchester United
Wayne Rooney CR7 yavuze ko akunda kumuvugaho ibibi gusa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?