BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike >  Shikama wo muri ‘Bannyahe’, urukiko yajuririye rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo

 Shikama wo muri ‘Bannyahe’, urukiko yajuririye rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo

admin
Last updated: October 18, 2022 6:36 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki gucamunsi rwategetse ko Shikama Jean de Dieu wo muri Kangondo, ahazwi nka Bannyahe mu karere ka Gasabo akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Shikama yifashe amajwi avuga ko avugira abatuye Kangondo, ariko abo yavugiraga bemeye kwimuka Bannahe ku neza bajya gutura mu nzu bubakiwe mu Busanza

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 saa saba nubwo byari biteganyijwe ko rusomwa saa tanu.

Shikama rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rumaze iminsi rutegetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.

Akimara gukatirwa yahawe iminsi itatu yo kuba yamaze kujurira, bituma ahita atanga ubujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yafungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha riheruka Shikama yavuze ko impamvu zo gukora icyaha zitakiriho ngo kuko ibyatumye yifata amajwi yatumye akurikiranwa yavuyeho, abaturage ba Bannyahe ko bimuriwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Amajwi yatumye Shikama Jean de Dieu, yayifashe avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Shikama akurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari impamvu zikomeye zatumye urukiko rw’ibanze rwaramukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Impamvu ubushinjacyaha bwagaragaje mu rukiko rw’ibanze no mu rwisumbuye rwa Nyarugenge yari uko aramutse arekuwe yakongera gukora ibyaha.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kigumaho kandi kikanagumana agaciro kacyo kose.

Kuri uyu wa Kabiri ni na ko byagenze, Shikama urukiko rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Shikama amagambo yavuzwe, yamuviriyemo kuregwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

AMAFOTO: @NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Q says:
    October 18, 2022 at 11:42 pm

    Nashikame nyine abukore

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?