BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Shikama watsimbaraye kwimuka “Bannyahe” yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Shikama watsimbaraye kwimuka “Bannyahe” yakatiwe gufungwa by’agateganyo

admin
Last updated: September 26, 2022 7:44 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga Shikama Jean de Dieu wahoze utuye muri Kangondo mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu Rukiko ntiyari ahari.

Urukiko rwategetse ko Shikama afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kumvikana ku mbuga nkoranyambaga agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abari batuye Kangondo ahazwi nka “Bannyahe”.

Mu iburanisha riheruka kuwa 22 Nzeri 2022,Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Shikama bushingiye ku majwi yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo abanyamakuru.

Bwavuze ko Shikama Jean de Dieu mu majwi yifashe hari aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo yavugiye  ku Kabaya mu 1992.

Shikama ngo yabishingiye ku bukangurambaga Leta yari irimo isaba abaturage batuye Kangondo na Kibiraro kwimuka ku neza, bakajya mu nzu zigezweho bubakiwe mu Busanza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta hantu Mukuralinda yavuze amagambo abiba urwango nkuko Shikama abigereranya n’ibya Mugesera.

Bwavuze ko bukurikije amagambo, uburyo bworoshye bwo gukumira ibyo Shikama yavuze ari uko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko mu gihe yaba afunzwe atakongera kwifata amajwi abiba urwango muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko indi mpamvu butanga yatuma afungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza ku byaha Shikama Jean de Dieu akekwaho.

Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Shikama yari yasabye urukiko kurekura umukiriya we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.

Inteko y’umucamanza ndetse n’umwanditsi kuri uyu wa mbere  yategetse ko afungirwa muri gereza ya Nyarugenge iminsi 30 y’agateganyo.

Ni mu gihe afite iminsi itatu gusa yo kuba yamaze kujurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Yaba ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse na Shikama ubwe , ntibagaragaye mu rukiko.

Shikama Jean de Dieu akekwaho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda no kugumura abaturage.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?