Umutoza Seninga Innocent wari umaze iminsi 20 bitangajwe ko azakomezanya na Etincelles FC, yayisezeyeho ayishinja kumusuzugura kuko itamuhaye amasezerano.
Seninga yatoje Etincelles FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, ayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Ku wa 15 Nyakanga 2025 ni bwo iyi kipe yatangaje ko Seninga Innocent azakomeza kuba Umutoza wayo mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Kuva icyo gihe, uyu mutoza yari yatangiye akazi, ariko kuri uyu wa Kabiri ntiyagaragaye ku myitozo ndetse yahamirije IGIHE ko yahisemo kureka izo nshingano kubera ibyo yise agasuzuguro.
Ati “Handika ibaruwa umuntu ufite akazi kandi ikigaragaza ko uri umukozi ni amasezerano. Nta mpamvu yo kwandika kuko nari umunyakiraka, kuko nta faranga na rimwe ryabo nahawe.”
Yongeyeho ati “Yewe n’amafaranga yo kumfasha gutangira akazi, Perezida yayoherereje umwe mu bo bakorana ngo ayampe arayarya. Ibyo rero nabifashe nk’agasuzuguro. Ikindi banyimye uburenganzira mu kijyanye na kugura abakinnyi, mbereka abakinnyi nifuza bakabanga, bakizanira ababo bakabasinyisha ntabizi kandi ari njye uzabazwa umusaruro.”
Seninga yashimangiye ko bitumvikana uburyo yamaze ibyumweru bitatu nta masezerano, ariko Lomami Marcel waje kumwungiriza agahita ayahabwa
Ati “Ni gute ushobora kumbwira ukuntu umutoza mukuru amara iminsi 20 nta masezerano afite, mukazana umutoza wungirije akabona amasezerano mu munsi umwe? Ni agasuzuguro gakabije.”
IGIHE yagerageje kuvugana na Perezida wa Etincelles FC, Ndorimana Enock ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Bagoyi Sultan Basoul, ariko ntibaboneka kuri telefoni.
Seninga yatozaga Etincelles ku nshuro ya gatatu nyuma y’uko yayibayemo mu 2016 na 2019
Andi makipe yatoje arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Sunrise FC na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti.
Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.