BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo ku iyimurwa ry’abatuye “Bannyahe”

Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo ku iyimurwa ry’abatuye “Bannyahe”

admin
Last updated: September 17, 2022 2:10 pm
admin
Share
SHARE

Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo rishima ibikorwa bya Guverinoma byo gutuza heza abaturage, nyuma y’iminsi mike abari batuye Nyarutarama muri Gasabo, hazwi nka “Bannyahe” bamwe bimutse ku neza, abandi bakabisabwa n’ubuyobozi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kwimura abatuye Kangondo na Kibiraro byarangiye

Inama yahuje ba Perezida ba Komisiyo yateranye ku wa gatanu, tariki ya 16 Nzeri, 2022 iyobowe na Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin yize igikorwa cya Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Iterambere ry’Imari cyo “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.

Sena ivuga ko mu kungurana ibitekerezo kuri icyo gikorwa, Inama y’Abaperezida yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).

Inama ya ba Perezida ba Komisiyo muri Sena, yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Aba baturage batangiye kwimurwa kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bakajyanwa gutura mu mudugudu wubatswe mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe na Sena, rigira riti “Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza, mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza.”

Abaturage bari banze kujya gutura mu Busanza bavuga ko bubakiwe inzu zidahwanyije agaciro n’imitungo bari bafite

Sena ivuga ko bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo : Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Inama y’Abaperezida yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere imibereho yabo.

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo kwimura bariya baturage byarangiye kandi byagenze neza.

Kuri Twitter yanditse ati “Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo. Leta ikomeje kandi gutega amatwi, no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza.”

Dr Habineza azanye ingingo nshya ku kibazo cy’abaturage ba “Bannyahe”

Bannyahe isigaye ari amateka, bose bagiye gutura mu Busanza
Aho bagiye hari ibikorwa remezo by’ibanze
Uyu ni umudugudu wa Busanza ubu watujwemo abari batuye Kangondo na Kibiraro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • Kurazikubone Jean says:
    September 17, 2022 at 6:26 pm

    Inshingano za Sena zabazivuyeho hakajyaho iyo gukomera guvernoma amashyi? Icy’ingenzi Sena yagombye kureeba ni ukuba amategeko ajyaho kandi agakurikizwa. Abaturage barataka ko Leta (Guvernoma) yica amategeko. Sena – aho kwiga ikibazo cy’abaturage – iti: musugire musagambe! Ngiyo ingaruka y’abitwa ko bahagarariye rubanda kandi rubanda itabatora! Byanyibukije umudepite wagiye ku musozi ahagariye ahavuka umwe mu baturage bafunzwe hatazwi impamvu maze akihanukira ati: “Ntimumuzi ….! Arafunze. Arakagwa iyo ari”! Ngabo abaduhagarariye!

    Reply
  • Jean says:
    September 17, 2022 at 7:31 pm

    Ese kobari kubatuza aheza !!! Aho babakura kwarihabi hateza akaga nibateremo ibiti bareke kuhashyira aba businessman !!! Ahabi hadakwiye guturwa nute bahashyira ibikorwa remezo ? Nibya ESE ingurane itangwa hadakozwe ibarura ? Bivuzengo buriwese anganya agaciro nundi ko babaha amazu asa ahuje nibyamgkmbwa ? ESE ushatse kugurisha byagenda bite?

    Reply
  • Kale says:
    September 18, 2022 at 12:24 am

    Ibi byose bizashira twese tuzabisiga gusa urya iby’abandi nubwo abanty batabimubaza Imana izabimubaza

    Reply
  • fils says:
    September 18, 2022 at 7:53 am

    niyo mhamvu buri uzabona uburyo bwo kugera hanze y’iki gihugu afite connection ntagaruke ntazamutera ibuye

    bannyahe uwibonagamo ubukire ko atunze kurenza runaka bamusennye bamuringaniza nuwo yarutaga

    dutegereze ibizakurikira muri iriya nkambi bajyanywemo na bannyahe nari niyiziye

    Reply
  • fils says:
    September 18, 2022 at 7:54 am

    niyo mhamvu buri uzabona uburyo bwo kugera hanze y’iki gihugu afite connection ntagaruke ntazamutera ibuye

    bannyahe uwibonagamo ubukire ko atunze kurenza runaka bamusennye bamuringaniza nuwo yarutaga

    dutegereze ibizakurikira muri iriya nkambi bajyanywemo na bannyahe nari niyiziye

    Reply
  • Bakunzi says:
    September 21, 2022 at 9:13 pm

    Iyi Sena yacu iransekeje, nanze kuvuga ko yandijije. Birababaje biteye n’agahinda kubona ibi abasenateri bishimiye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?