Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, yizeje intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu nama iheruka kumuhuriza na zo i Gulu, ko agomba gushyira ku murongo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Ubwo bahuriraga i Gulu mu rugo rwe aba ba Ambasaderi beretse Saleh impungenge zikomeye cyane batewe n’umuhungu wa Perezida wa Uganda ari nawe mugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.
Asobanurira aba b’Ambasaderi Gen (Rtd) Saleh yabasobanuriye ko Gen Muhoozi ari umusirikare utarabaye mu ngabo zabohoye Uganda mu 1986, kuko ari umwe mu binjiyemo mu 1995, ubwo igisirikare cy’iki gihugu cyavugururwaga, kikitwa UPDF, bityo ko imyitwarire ye itandukanye n’iy’abasaza.
Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, aherutse kwibasira aba badipolomate nyuma y’aho tariki ya 13 Gicurasi 2025 bakiriwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho baganiriye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Tariki ya 15 Gicurasi, Gen Muhoozi yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati “Iki ni ikizira! EU muri Uganda iri gukina n’umuriro. Sawa!”, arongera ati “Bose twabamenye cyane cyane uriya wakoze mu kiganza cya Kabobi.”