Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadera yambitse imidali y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), abashimira uko bitwara mu kazi kabo.
Ibirori byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa mukuru Bangui ku wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025 byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA ndetse n’abandi bayobozi mu nzego za Leta.
Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimye uburyo abasirikare b’u Rwanda bitanze nta kiguzi, ubumenyi n’ubushobozi mu bya gisirikare berekanye n’ubutwari mu bihe bikomeye by’umutekano.
U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano uhamye mu mikoranire ishingiye mu bya gisirikare.
Kuva mu 2014, u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique zoherejweyo mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ingabo z’u Rwanda uretse kuba zifatanya n’izindi ziri mu butumwa bwa Loni mu kugarura amahoro no kuyabungabunga ariko zinafasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere birimo umuganda no gutanga ubuvuzi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye yatumye u Rwanda rwohereza izindi ngabo muri Centrafrique mu 2020, aho barinda Abayobozi bakuru b’Igihugu, Inzego za Leta ndetse ubu bari no gutoza abasirikare b’icyo Gihugu mu kubafasha kwiyubakira igisirikare gihamye.