Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), mu rwego rwo gusangira amakuru ku kazi bakora.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwatangaje ko bimwe mu byibanzweho mu biganiro na Amb Kayumba, ari uruhare rw’u Rwanda mu micungire y’amagororero muri Santarafurika, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano wayo, imikorere ya kinyamwuga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bagororwa n’abantu bafungiye mu magororero.
Ambasaderi Kayumba yashimye ibikorwa by’abari muri ubu butumwa bwa MINUSCA, abizeza ubufasha mu gihe cyose buzaba bukenewe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka serivisi y’igorora inoze kandi yubahiriza uburenganzira bwa muntu mu butumwa barimo.
Buri Munyarwanda uri mu mahanga by’umwihariko abambaye impuzankano y’igihugu, Amb Kayumba yibukije ko bagomba kugira ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bikaba ari na byo bikwiye kuranga umukozi w’u Rwanda aho ari hose ku Isi.
U Rwanda rubinyujije mu nzego z’itandukanye z’umutekano rugira uruhare rufatika mu bikorwa mpuzamahanga bigamije amahoro n’umutekano, aho nko muri Santarafurika rugaragaza umusanzu mu kubaka umutekano w’amagororero n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, habarurwaga abakozi 181 b’Urwego rw’u Rwanda bamaze gukora ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’abandi 11 bari bakiburimo muri Sudani y’Epfo, muri Centre Afrika, no mu gace ka Abyei muri Sudani.