BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > SADC yemeje itaha ry’ingabo zayo zari mu mujyi wa Goma

SADC yemeje itaha ry’ingabo zayo zari mu mujyi wa Goma

sam
Last updated: May 2, 2025 7:17 am
sam
Share
SHARE

Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeje ko ingabo zawo zari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha, zinyuze mu Rwanda zigakomereza mu bihugu zikomokamo.

SADC mu itangazo yashyize hanze ku wa 1 Gicurasi 2025, yavuze ko gucyura aba basirikare bayo bari mu butumwa bwa SAMIDRC bishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’uyu muryango tariki ya 13 Werurwe wo guhagarika ubutumwa bwawo.

Ku wa 29 Mata 2025 hatangiye gutaha icyiciro cya mbere ndetse n’ibikoresho byabo bifashishaga mu guhangana n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na leta ya DRC.

Izi ngabo zari zaragotewe mu mujyi wa Goma nyuma yogutsindwa urugamba biteganyijwe ko ziva mu bigo byazo zari zigotewemo n’uyu mutwe zigakomereza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda. Nyuma yaho, zitangira urugendo rurerure mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mbere yo kwinjira muri Tanzania.

SADC yatangaje ko izakomeza gushyigikira gahunda ya dipolomasi na politiki igamije gufasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro n’umutekano birambye.

Ubutumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023. Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ni zo zabwitabiriye.

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?