Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeje ko ingabo zawo zari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha, zinyuze mu Rwanda zigakomereza mu bihugu zikomokamo.
SADC mu itangazo yashyize hanze ku wa 1 Gicurasi 2025, yavuze ko gucyura aba basirikare bayo bari mu butumwa bwa SAMIDRC bishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’uyu muryango tariki ya 13 Werurwe wo guhagarika ubutumwa bwawo.
Ku wa 29 Mata 2025 hatangiye gutaha icyiciro cya mbere ndetse n’ibikoresho byabo bifashishaga mu guhangana n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na leta ya DRC.
Izi ngabo zari zaragotewe mu mujyi wa Goma nyuma yogutsindwa urugamba biteganyijwe ko ziva mu bigo byazo zari zigotewemo n’uyu mutwe zigakomereza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda. Nyuma yaho, zitangira urugendo rurerure mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mbere yo kwinjira muri Tanzania.
SADC yatangaje ko izakomeza gushyigikira gahunda ya dipolomasi na politiki igamije gufasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro n’umutekano birambye.
Ubutumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023. Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ni zo zabwitabiriye.