BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > UPDATE: Imibare y’abapfiriye mu birori muri Korea igeze ku 154

UPDATE: Imibare y’abapfiriye mu birori muri Korea igeze ku 154

admin
Last updated: October 30, 2022 4:30 pm
admin
Share
SHARE

UPDATE: Abantu 154 bamenyekanye ko bapfiriye mu birori byo kwishimira ikurwaho ry’amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa no guhana intera yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Polisi y’i Seoul muri Korea y’Epfo, ivuga ko abapfuye ari 154, barimo ab’igitsina gore 98, na 56 b’igitsina gabo.

Abagera ku 153 bapfuye hamenyekanye imyirondoro yabo ndetse bimenyeshwa abo mu miryango yabo.

Muri biriya byago byatewe n’umubyigano, abantu 133 bakomeretse.

 

INKURU YABANJE: Nibura abantu 149 bapfuye abandi bagera ku 76 barakomereka nyuma y’umubyigano wabaye barimo bishimira ko amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa no guhana intera kubera kwirinda COVID-19 atakiri itegeko.

Abantu 149 byemejwe ko bapfuye

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ririshyira ku Cyumweru, mu gihugu cya Korea y’Epfo.

Imibare y’abapuye yagiye izamuka abashinzwe ubutabazi bavuze ko ari 149 bapfuye biganjemo urubyiruko rufite imyaka 20.

Choi Seong-beom, ukuriye ibikorwa byo kuzimya inkongi ahitwa Yongsan mu Mujyi wa Seoul, yavuze ko abakomeretse ari 76 barimo 19 barembye abanda 57 bakomeretse mu buryo bworoheje.

Abapfuye barimo abanyamahanga babiri, naho mu bakomeretse abanyamahanga ni 15.

Amashusho agaragaza abatabazi bagerageza gukanda mu gatuza abantu baryamye hasi babuze umwuka yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Aka kaga kabereye mu gace k’umurwa mukuru Seoul kazwiho kuberamo imyidagaduro, ndetse hakaba hari urubyiniro ruzwi muri ako gace kitwa Itaewon.

Ubusanzwe abari muri biriya birori Bambara masike (mask), ubundi bakidagaduro ibyo bita Halloween.

Ibihumbi by’abantu, abababonye bababarira ku bihumbi 100 bari birundiye ahantu hafunganye cyane bishimye, ariko umwuka uza kuba muke kubera ubwinshi bwabo.

Abantu bari benshi hariya habereye ibirori byaje kuvamo ibyago

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Yanga SC iri guteganya gukina na Rayon Sports FC mu mukino wa…

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, wari usanzwe ari Visi…

Abapolisi 178 basoje amahugurwa ku kurinda ituze no guhangana n’ibihungabanya umutekano mu mijyi

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi 178 basoje amahugurwa ajyanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
Mu mahanga

DRC: Fayulu yagaragaje uko Tshisekedi yashatse guhunga ibiganiro byatangijwe na Kiliziya na Angilikani

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?