Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwakiriye izindi mpunzi z’Abanyarwanda zirenga 270 zitahutse ziva mu mashyamba y’uburasirazuba bwa Repibulika iharanira demokarasi ya Congo zari zimazemo imyaka irenga 30.
Ni abaturage biganjemo abana n’abagore ndetse n’urubyiruko, banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda n’iki gihugu izwi nka la Corniche.
Bamwe muri bo bavuga ko batunguwe no kubona u Rwanda bagendeye ku makuru y’ibihuha bahambwa n’abagize umutwe wa FDLR barimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Ubu bobozi bw’Akarere ka Rubavu bivuga ko bwiteguye guha ubufasha bwose aba baturage bazakenera nyuma yo kugezwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa prosper yatangaje ko hari ibyo bemererwa na leta bizabafasha kubatunga no kubasubiza mu buzima busanzwe mu gihe bazamara muri iyi nkambi.
Meya avuga ko bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.
Iki gikorwa cyo kwakira izi mpunzi z’Abanyarwanda kije gikurikira myanzuro yafatiwe mu nama ihuriweho n’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yo ku wa 24 Nyakanga 2025 i Addis Abeba muri Ethiopie.
					