BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Inzobere zo mu Bwongereza ziri kubaga abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Inzobere zo mu Bwongereza ziri kubaga abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga

admin
Last updated: September 15, 2022 1:55 am
admin
Share
SHARE

Itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse mu Bwongereza bari kuvura abarwayi bafite ibibazo by’uburwayi bw’amatwi, amazuru, umuhogo ndetse no kubaga badafunguye abagore bafite ibibazo by’indwara zo mu myanya myibarukiro.

Izi nzobere ziri kubaga abarwayi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho

Aba baganga boherejwe mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango Rwanda Legacy Hope usanzwe ufasha, ukanita ku batishoboye n’abafite ibibazo bikomeye birimo no gutanga ubuvuzi ku burwayi bwananiranye.

Ubu buvuzi burakoreshwa ikoranabuhanga rihambaye aho umuganga abaga umurwayi atarinze gufungura cyane ahabagwa.

Iri tsinda ry’abaganga bagera kuri 13 ryatangiye ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK kuva ku wa mbere tariki 12 Nzeri bazamara icyumweru cyose.

Izi nzobere zirimo abahanga mu kuvura indwara z’abagore (gynécologues) aho bari kubaga ibibyimba byo munda no kureba impamvu abagore batabyara, babaga badafunguye bagakemura ibyo bibazo.

Aba baganga bafasha kandi kwigisha abanyeshuri baca mu Bitaro bya Kaminuza no guhugura abaganga bato bo muri CHUK.

Iri tsinda ry’abaganga riri kuvurira muri CHUK ryaje rifite gahunda yo kwita ku barwayi 22 bagomba kubagwa ku ndwara z’amatwi, amazuru no mu muhogo na 25 bafite indwara zikomeye z’abagore.

Usibye abari muri CHUK hari izindi nzobere ziri gukurikirana abarwayi bagera kuri 23 muri CHUB mu Karere ka Huye.

Ibambe Joseline umwe mu bavuwe n’izi mpuguke, avuga ko yari yasabye ko yabagwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nyuma yo kujya kwa muganga bagasanga afite ibibyimba munda.

Nyuma yo kubagwa muri ubu buryo bugezweho, avuga ko nta buribwe yigize agira, kandi yiteguye gutaha mu rugo nyuma y’umunsi umwe gusa.

Ati “Ni ya mahirwe nagize, nabazwe neza kw’ikoranabuhanga ntabwo bansatuye, urebye nta bubabare nigeze ngira.”

Babunga Isaa wo mu Murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi nyuma y’igihe asiragira kwa muganga kubera uburwayi bw’amatwi, avuga ko nyuma yo kubagwa n’izi nzobere yumva aruhutse.

Ati “Ndumva ntekanye, iri koranabuhanga ni ryiza cyane, turasaba ko iyi gahunda yagera no mu Bitaro byo mu cyaro kuko hari ababuze uburyo bwo kugera i Kigali.”

Ibambe Joseline ashimira Leta y’u Rwanda n’abagiraneza bazanye ubumenyi bwo kubaga mu buryo bw’ikoranabuhanga

Dr David Ntirushwa niumuganga w’inzobere mu ndawara z’abagore mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali avuga ko uwabashije kwivuza hakiri kare aba afite amahirwe yo kuvurwa agakira.

Ati “Navuga ko ubuvuzi turi gukora muri iki gihe ni ukuvura abafite uburwayi dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, dukora nka operasiyo ariko umuntu atafunguye ngo umuntu abe yazana igisebe kinini ahubwo ugasanga ai utwenge duto cyane dukoresha tukareba ikibazo umubyeyi afite munda.”

Avuga ko bakoresha camera zigezweho mu buvuzi bakareba imbere mu mubiri bimwe mu bibazo bituma umugore atabasha gusama maze bikavugutirwa umuti.

Ati ” Ubwo buryo bufite inyungu nyinshi ugereranyije n’uburyo busanzwe twagenzuraga tugakemuramo ibyo bibazo.”

Pasiteri Osee Ntavuka umuyobozi w’itorero All Nations Ministries mu Bwongereza washinze umuryango witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’ ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima azana inzobere z’abaganga zikabaga indwara zitandukanye ku buntu ndetse akazana n’ibikoresho byo mu buvuzi bitandukanye asiga mu Rwanda.

Pasiteri Ntavuka, avuga ko kuri we bimutera ishema kubona atanga umusanzu mu kubaka u Rwanda no kubona Abanyarwanda bagera ku byiza.

Yagize ati “Nk’umunyarwanda w’umu Diaspora nabonye ko abaganga mfite ndetse dukorana mu Itorero nyoboye, mu gihugu cyanjye bahagira umumaro , mpitamo kujya mbazana buri mwaka.”

Avuga kuva mu 2011 yahisemo kujya azana izi nzobere mu Rwanda aho bamaze ku inshuro 55 bakaba bamaze kuzana mu Rwanda inzobere 167.

Umuyobozi wungirije w’Iitaro bya Kigali CHUK, Prof Dr Martin Nyundo, yavuze ko iyo bakiriye abaganga b’inzobere, bibafasha mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Ikiba kigamijwe ni ukwigisha no gufasha abaganga n’abanyeshuri bacu kugira ubunararibonye (specialization) nabo bakabona uko ahandi bikorwa bikanabafasha kugira ubushobozi bwisumbuyeho no gukomeza kwigirira icyizere.”

Yavuze ko bashima umusaruro uva mu bufatanye bw’ibi bitaro n’izo mpuguke bumaze imyaka isaga irindwi binyuze mu muryango wa Rwanda Legacy of Hope.

Rwanda Legacy of Hope imaze imyaka icumi ikora ibikorwa by’indashyikirwa byo kuzana inzobere kuvura indwara zananiranye hirya no hino mu gihugu.

Prof Dr Nyundo Martin umuyobozi wa CHUK avuga ko umusanzu mu buvuzi w’inzobere z’abaganga bo mu Bwongereza zitanga umusaruro
Pasiteri Osee Ntirivuka uzana izi nzobere avuga ko bagamije gufasha abanyarwanda kuba mu buzima bwiza 
Inzobere mu buvuzi yavuye mu Bwongereza ivuga ko ibikorwa by’ubuvuzi barimo bitanga umusaruro
Inzobere mu kuvura indwara zo mu matwi, umuhogo zivuga ko zishimiye kuza mu Rwanda
Abaganga muri CHUK bavuga ko hari ubumenyi bungutse kandi bazabubyaza umusaruro

AMAFOTO: @JOHNSON KAYA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

AFC/M23 igenzura ubutaka bufite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34

1 Min Read
Politike

Macron, Zelensky n’abandi bayobozi bakiriye amasezerano y’u Rwanda na RDC nk’intambwe ikomeye

4 Min Read
Politike

Tshisekedi yiyemeje gusabira Trump igihembo cya Nobel nashobora gukemura iyi ntambara

2 Min Read
Politike

DRC: Olusegun Obasanjo yasuye  Tshisekedi akubutse mu Rwanda

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?