BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rwanda FDA yakuye ku isoko umuti wa Ketoconazole w’ibinini

Rwanda FDA yakuye ku isoko umuti wa Ketoconazole w’ibinini

admin
Last updated: December 15, 2022 4:15 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), cyatangaje ko cyakuye ku isoko ry’uRwanda umuti wa Ketoconazole w’ibinini nyuma yo gusanga utujuje ubuziranenge,ufite ingaruka zangiza umwijima cyane.

Ketoconazole by’ibinini bykuwe ku isoko

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze  rivuga ko “hashingiwe ku mabwiriza no CBD/TR/016 agenga ikurikiranwa ry’ingaruka z’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi cyane mu ngingo yayo ya 26.”

Rwanda FDA ivuga ko nyuma yo gusesengura amakuru ku ngaruka  z’umuti Ketocozole y’ibinini mu gihugu  ndetse no ku rwego mpuzamahanga,komite ngishwanama  mu bijyanye no gukurikirana ingaruka z’imiti(National pharmacy Advisory committee) yemeje uyu muti ko  ufite ingaruka zangiza umwijima ziremereye cyane kurusha ibyiza uyu muti utanga mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko (fungal infections).

RFDA yatangaje ko “ hashingiwe ku myanzuro  ya komite ngishwanama ,no ku kuba  hari indi miti yavura nkawo iri ku isoko ry’uRwanda yo idafite ingaruka ziremereye ,Rwanda FDAikuye ku isoko ibinini bya Ketoconazole  mu bwoko bwayo bwose.”

RFDA yasabye abinjiza imiti  bose mu gihugu ,abayiranguza, abayidandaza,ibigo by’ubuvuzi bya leta n’iby’igenga guhagarika itangwa ry’ibyo binini ndetse no gusubiza  aho byaguriwe kugira ngo hakurikizwe amategeko ateganya.

Rwanda FDA yasaye abinjiza n’abagurisha uyu muti gutanga raporo kuri Rwanda FDA ,igaragaza ingano y’imiti yinjijwe  mu gihugu ,iyatanzwe,iyagaruwe n’ingano yose y’isigaye mu bubiko nyuma yo kwakira iyagaruwe mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva igihe umuti wakuriwe ku isoko.

Iki kigo cyavuze ko mu rwego rwo kwirinda igihombo, abinjije imiti, basabwe gushyiraho uburyo bwo gusubiza abayibaguriye .

Ni mu gihe abaganga n’abahanga mu by’imiti nabo bibukijwe ko bagomba guhagarika kwandikira abarwayi uyu muti, bagakoresha indi miti ivura kimwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Fanuel Buregea says:
    December 16, 2022 at 8:22 am

    Ko twari tuwukoresheje igihe kirekire ubu ntabwo mwibutse kudutabara karabaye ?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?