BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rwanda: Abantu bane bishwe n’Impanuka mu minsi ibiri ya Noheli

Rwanda: Abantu bane bishwe n’Impanuka mu minsi ibiri ya Noheli

admin
Last updated: December 27, 2022 5:28 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’Igihugu yatangaje ko  abantu bane ari bo bishwe n’impanuka mu  bice bitandukanye by’Igihugu hagati yo ku munsi wa Noheli no ku munsi ukurikiyeho(Boxing day).

CP Kabera yavuze ko mu minsi ibiri ya Noheli hari abafashwe batwaye basinze

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera, yatangaje ko  impanuka ebyiri zikomeye zabereye mu Burasirazuba ari za moto mu gihe izindi ebyiri zabaye mu Ntara y’Amajyaruguru ari moto n’imodoka.

Ni mu gihe abagera kuri 46 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze.

CP Kabera yatangaje ko mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira 25, abagera kuri 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze .Ni mu gihe mu ijoro ryo kuwa 25 na 26 abantu  makumyabiri na batandatu a(26)  bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Polsi ushinzwe umutekano wo mu muhanda,ACP Gerard Mpayimana, yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda impanuka no gufasha Abanyarwanda gusoza umwaka neza,Polisi izakaza umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati” Polsi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yiteguye gufasha Abanyarwanda kurangiza umwaka wa 2022, mu kugabanya impanuka zo mu muhanda. “

Yaburiye abatwara ibinyabiziga basinze , avuga kandi ko mu mihanda  hagiye kuzashyirwa za cameras mu rweo rwo kugabanya impanuka.

Ubusanzwe uwafashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, ahanishwa gucibwa amande angina 150.000frw kandi ikinyabiziga cye cyigafatirwa icyumweru.

IVOMO:The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?