BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rwanda: 11.2% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Rwanda: 11.2% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

admin
Last updated: July 27, 2022 11:54 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ari imwe mu zikomeje guhangayikisha abantu kuko kenshi babana nayo batabizi.

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ikunze kwibasira abantu bakuru

Imibare ivuga ko  mu bantu bakuru umuntu 1 muri 6 arwaye umuvuduko w’amaraso uri hejuru ndetse ko ijanisha riri kuri 15%.

Abantu 23.3% gusa by’abantu babajjwe nibo baziko barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso babikesha abavuzi b’inararibonye.  Mu bantu  bose babajijwe , 11.2% basanzwemo indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ibi nibyo byatumye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022, Minisiteri y’Ubuzima  ku bufatanye n’ikigo gikora inkingo n’imiti  cyo mu Bwongereza, Asrazaneca, bifatanya mu guhangana n’iyi ndwara ikomeje kwibasira abantu, hatangizwa umushinga “Heart Health Africa, ugamije guhashya iyi ndwara.

Uyu mushinga watangijwe na Asrazaneca muri Afurika ugamije kurandura indwara zitandura, ukaba uri gukorera mu bihugu umunani byo muri Afurika birimo Kenya, Ethiopia, Cote d’Ivoire ,Senegal,Nigria Tanzania,Uganda n’uRwanda.

Mu Rwanda byitezwe ko uzakorera mu bigo nderabuzima n’ibitaro bigera kuri 60 byo mu Turere twa Gatsibo mu Burasirazuba bw’uRwanda, Gakenke mu Ntara y’Amajayruguru ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Francois Uwinkindi, yavuze ko hasanzwe hari gahunda yo guhangana n’indwara zitandura y’imyaka itanu.

Yavuze ko hazakorwa ubukangurambaga  inyuze mu bajyanama b’ubuzima.

Yagize ati “Cyane cyane ni ugukora ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abaturarwanda bamenye izi ndwara, bamenye kuzirinda no kwisuzumisha hakiri kare,ibyo bizagerwaho dukorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima ndetse  n’abayobozi b’ibanze kugira ngo abantu tubashe kubigisha kandi kubigisha ni uguhozaho.”

Yongeyeho ko Ibitaro by’uturere ndetse n’ibigo nderabuzima bizongererwa ubushobozi, bihabwa amahugurwa  ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma no gukurikirana abafite ubu urwayi.

Yavuze ko hari ubwo abantu babaga babana n’iyi ndwara batabizi bityo ko bigiye gutuma abantu bamenya uko bahagaze.

Yagize ati “Hari igihe umuntu ashobora kuyigira atari abizi, icya ngombwa ni uko agomba kumenya ni ryari agomba kumenya kujya kwisuzumisha ndetse agakurikirana gahunda uko zisabwa.Icya kabiri  hari ukwegereza serivisi abanyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wungirije  wa AsraZaneca, Ashling Mulvaney na we ashimangira ko muri iyi gahunda hazashyirwamo imbaraga ubukangurambaga no kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima.

Yagize ati “Iyi gahunda ni uburyo bwiza bwo kwita ku buzima, b’umwihariko mu kubaka inzego z’ubuzima  binyuze mu guhugura  abatanga serivisi z’ubuzima, bagatanga ubumenyi n’ubukangurambaga  ku byongera ibyago indwara zitandura no gufasha inzego z’ubuzima ku kubona ibyangombwa bikenewe mu gupima no gukurikirana indwara y’umuvuduko w’amaraso.”

Imibare ivuga ko muri Afurika abantu bakuze barenga 40% barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Mu mwaka wa 2025, biteganyijwe iyi ndwara izkomeza kwiyongera ku buryo izaba yarafashe abantu bakuru  bagera kuri miliyoni 150 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara honyine mu gihe haba nta gikozwe.

Abagera ku 10% mu bantu barwaye umuvuduko w’amaraso mu bihugu bimwe byo muri Afurika nibo babona ubuvuzi  bw’iyo ndwara.

Kuva uyu mshinga HHA  watangira, hamaze gufatwa ibipimo birenga miliyoni 27.1 mu baturage no mu bigo nderabuzima.

Ni mu gihe ibipimo by’abafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru ari miliyoni 5.3.

Abajyanama n’ubuzima bo muri Nyarugenge bahereweho mu kwipimisha indwara y’umuvuduko w’amaraso.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ,ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • kabano says:
    July 27, 2022 at 12:13 pm

    Hari indwara 3 zica millions nyinshi z’abantu kurusha izindi buri mwaka.Izo ni Cancer,Diabetes na Hypertension.Ahani zica abageze mu za bukuru.Zose hamwe zica abarenga 20 millions buri mwaka.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye itanga igisubizo.Nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga,imana izakuraho indwara n’urupfu.Ibyo bizaba ryari?Nkuko 2 Petero 3:13 havuga,dutegereje isi nshya (izaba paradizo).Imana niyo izi igihe izabikorera,ifite Calendar yayo.Ni iki twakora kugirango tuzabe muli iyo si izaba paradizo?Imana idusaba kuyishaka cyane,ntitwibere gusa mu bushaka iby’isi.Abibera gusa mu by’isi,ntabwo bazayibamo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?