Mu ijoro ryacyeye ahagana mu masaha ya Saa tanu z’ijoro ,abagizi ba nabi bishe umwarimukazi wigishaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Rwamagana Protestant mu karere ka Rwamagana
Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 48 yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Bacyoro , Akagari ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro hafi y’ishuri ryitwa G.s Rwamagana Protestant.
Amakuru avuga ko abamwishe bamwiciye mu muryango w’inzu yabagamo ndetse akaba yishwe urupfu rw’agashyinyaguro bikavugwa ko abamwishe bamukase ijosi .
Bamwe mu baturage baganiriye n’umuryango .rw bavuga ko bababajwe n’urupfu rwa Nyakwigendera ndetse bagasaba Inzego zishinzwe gukora iperereza gushakisha abishe uwo mugore,dore ko hari gukekwa uuhare rw’ uwahoze ari umugabo we.
Ahishakire Jean Paul ,ni umwe mu baturage bavuga ko umugabo wa Nyakwigendera wahoze ari umuganga wavuye mu kazi nyuma yo gufungwa imyaka itatu, ariwe bakekaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari umugore we bari baherutse gutandukna mu buryo bwemewe n’amategeko mu byumweru bibiri bishize .
Yagize ati” Umugabo we bamufunze mu Kwezi Kwa 12 mu gufungurwa ntawongeye kumubona ,mu gufungwa kwe twumvise ngo yari yahaye umugore uburozi .”
Umwe mubo twasanze mu rugo rwa Nyakwigendera agaragaza ko umugabo batandukanye mu byumweru bibiri bishize ariwe bacyekaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mubyeyi usize abana bane barimo ufite imyaka irindwi .
Yagize ati” Yafunzwe amezi atatu ,kubera ko yashatse kuroga uwo mubyeyi akoresheje imiti yica udukoko ,uwo muti yawushyize mu nanasi akoresheje urushinge kuko yari umuganga . Uwo munsi no mu biryo basanzemo ibintu by’umukara babajyanye no kuri RIB bakavuga ko banasanze yari aside yari yashyizemo.”
Yakomeje ati” Yahoraga avuga ko afite ubwoba ko azicwa kuko hari abantu bamutotezaga bavuga ko yafungishije muganga ndetse ubwo yafungurwaga yabwiye abana ko ngo yagiye iwabo i Musanze ariko abana bavugaga ko bajyaga bamubona mu mujyi i Rwamagana na za Nyarusange ndetse n’ejo ngo hari abamubonye ari kumwe n’abantu batatu .”
Umuturage utuye mu kagari ka Sibagire avuga ko uwo mugore bitaga mama Yves yari umwarimu w’intangarugero anavuga ko babuze umurezi wigishaga neza
Ati” yari umubyeyi wigisha neza natwe ababyeyi akatugira inama ,ibyabaye byatubabaje cyane kuko nta muntu bagiranaga ikibazo.”
Urupfu rwa Nyakwigendera wigishaga mu mashuri abanza rumaze kumenyekana Inzego z’Ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano zageze mu Mudugudu wa Bacyoro ndetse zikorana inama n’abaturage bahatuye. ubu amakuru avuga ko hari umwe watawe muri yombi, mu gihe umwana wa Nyakwigendera wabashize kubona abamwishe ubwo birukaga , yabonye abantu babiri bari bambaye ibihisha amasura yabo bizwi nka Masike .
Umuvuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko Polisi y’u Rwanda yamenye ibijyanye n’iyicwa ry’uwo mwarimukazi ndetse ko Inzego z’umutekano zageze muri uwo Mudugudu kandi n’iperereza rikaba ryatangiye.