BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rwamagana: Umusore yafatanwe abangavu babiri yari amaranye icyumweru iwe

Rwamagana: Umusore yafatanwe abangavu babiri yari amaranye icyumweru iwe

admin
Last updated: December 24, 2022 12:57 pm
admin
Share
SHARE

Nizeyimana Sulaiman w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yashyikirijwe RIB, nyuma y’uko amaranye icyumweru n’abana b’abakobwa babiri iwe mu nzu bigakekwako yabasambanyaga.

Ni amakuru inzego z’ubuyobozi zamenye zihawe n’abaturage, nyuma y’uko babonye abana batazi mu rugo rw’uyu musore utuye mu Mudugudu wa Rweru, Akagari ka Kanyegero, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

Aba bana b’abakobwa b’imyaka 16 na 17 bavuga ko bakomoka mu karere ka Ngoma, ndetse uyu musore agahakana ko atari agamije kubasambanya ahubwo yabazanye iwe nk’abakozi bazajya bamukorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yabwiye UMUSEKE ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari abana b’abakobwa babana n’uyu musore, aribwo bagize amakenga ko yaba abasambanya.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite abana b’abakobwa babiri iwe bahamaze icyumweru kandi batigeze biyandikisha mu bitabo by’umudugudu, twahise twihutira kubishyikiriza RIB, kugeza ubu ntituramenya ukuri kwabyo.”

Akomeza agira ati “Twaketse ko yaba abasambanya ariyo mpamvu twifuje ko byakorwaho iperereza, kumva ko abana bato b’abakobwa babana n’umusore byaduteye impungenge bituma tubashyikiriza inzego zibifitiye ububasha kugirango abihanirwe bibaye aribyo.”

Mukashyaka Chantal asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe babonye ikintu giteye impungenge mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, ndetse abantu bakamagana ibintu nk’ibi bishobora kuvamo ibyaha byo gusambanya abana b’abakobwa.

Nizeyimana Sulaiman akaba yari umusore wibana mu nzu wenyine, gusa nubwo afite amikoro yatuma akoresha aba bana nk’abakozi, nta kazi kagaragara afite iwe katuma atunga abana b’abakobwa babiri nk’abakozi.

Uyu musore yafashwe kuwa 22 Ukuboza 2022, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugirango hakorwe iperereza ryimbitse niba yarasambyanyaga aba bana cyangwa ariho byaganishaga.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
10 Comments
  • NJC says:
    December 24, 2022 at 4:36 pm

    HAGENZURWE NIBA ABO BANA BATARASAMBANYIJWE NUWO MUSORE

    Reply
  • Gentil turamyimana says:
    December 24, 2022 at 9:09 pm

    Ndumva ahubwo uwomusore yararwishigishiye agomba kurusoma kabone nubwo yaba atabasqmbanyaga ubwose muribose harinumwe uruzuza imyaka yubukure kuburyo yagakwiye kuba akora akazi ko murugo??
    Ubwose iwabo wabobana bazi aho abana babo bari??
    Ntago biraza kumugwa amahoro nubwo amahoro urumvako yakoze amakosa ntiyanajyana abana kubandikisha mugitabo cyumudugudu

    Reply
  • NGABONZIZA Abbas says:
    December 25, 2022 at 7:12 am

    Inkuru ntiyuzuye sinzi icyo mwasiganwaga nacyo. Ntimutubwiye niba abo bana bujuje imyaka y’ubukure? Ntimutubwiye icyo abo bana bo babivugaho. Ntimutubwiye niba iwabo barabashatse bakababura?!

    Reply
    • Ne says:
      December 25, 2022 at 11:02 pm

      Ahubwo wowe urasiganwa n’iki wasomye witonze. Imyaka y’abana bayikubwiye kereka niba utazi gusoma imibare. Icyo abana babivugaho cyo nta jambo babaha kuko bataruzuza imyaka hakorwa iperereza, ikindi nuko hari ibidashyirwa ku mugaragaro kuko iperereza riba rigikomeza

      Reply
  • Mugabo says:
    December 25, 2022 at 8:20 am

    Ngabonziza se niba uzi uko imyaka y’ubukure igomba kuba ingana bakaba bakubwiye iyo bafite ikindi ushaka niki? N’ibindi bibazo wabajije ntibyumvikana, none ngo inkuru ntiyuzuye. Ahubwo wagirango ni wowe utuzuye.

    Reply
  • citoyen says:
    December 25, 2022 at 1:44 pm

    Ngo “nta kazi kagaragara afite iwe katuma atunga abana b’abakobwa babiri nk’abakozi”??? Ibi byo ni speculation nta gaciro bifite, akazi umuntu agira iwe se mukarebera hehe? Ibyo gutunga abana babiri mu rugo nta n’ubuyobozi bubizi byo ni amakosa agomba gutangaho ibisobanuro. Aba bagombye kuba bari ku ishuri!

    Reply
  • Patos says:
    December 26, 2022 at 6:33 am

    Abana barakuze kuko kera umuntu yashakaga afite imyaka 14 cg 16 none abo barayifite kandi no gutunga abagore 2 ntakibazo.
    Rero sinzi icyo murwanira,none c wagirango izo nkumi murazibuza urugendo zatangiye?

    Reply
  • J Damour says:
    December 26, 2022 at 9:09 am

    Uwo Musore Nakurikiranwe Kuko Igihugu Cyacu Nticyemera Gukoresha Umukozi Udafite Imyaka Yubukure Ndetse Rib Nisanga Yarabasambanyije Ikurikize Uko Itegeko Rivuga

    Reply
  • NIYIGENA Evode says:
    December 26, 2022 at 1:36 pm

    Tubashimiye ku muhate mugaragaza mutangaza inkuru mwabonye cyangwa mwahawe gusa ubutaha edit muge muyishyiramo imbaraga! Ahantu mwakagombye kuba mwakosoye ni aha
    Umurenge wa Munyaga
    Akagari ka Rweru
    Umudugudu wa Kanyegera

    Aho mwanditse nabi ni aho mwanditse akagari ka Kanyegero kandi aka kagari mu murenge wa Munyaga ntikabamo!
    Mukomeze mugire impera nziza z’umwaka gusa mutara amakuru yuzuye ndetse anoze ku buryo ababakurikira batazabatakariza ikizere!

    Reply
  • Anonymous says:
    December 27, 2022 at 2:53 pm

    TUTUREKA KWITIRANYA ICYAHA NO KURONGORA IPEREZA RIKORWE HAMENYEKANE UKURI

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?